Umuhanzi Capslock ahagarariye Amajyaruguru muri Head’s up competition
Yandiswe na Ndayambaje Jean Claude
Manzi Kimenyi Nazeri w’imyaka 19 y’amavuko, ni we muhanzi rukumbi uhagarariye intara y’Amajayaruguru mu marushanwa yiswe” HEAD’S Up Competition” yateguwe na Genesis Tv ku bufatanye na Canal +387.
Uyu musore yavuze impamvu yahisemo kuba umuhanzi ndetse afite inzozi zo kuzagera ku rwego rushimishije cyane; ariko ibi byose akazabigeraho agerageze kwicisha bugufi no gukora cyane ;ndetse abana n’abantu bose amahoro.
Capslock avuga ko iri zina kuri we risobanuye ibintu byinshi, ku buryo yumva yabana n’abantu bose cyane ko abatwara uburyo bameze ndetse avuga ko ari ishema kuba yaratoranijwe kugira ngo aserukire cyangwa se ahagarire Amajyaruguru ; kandi akaba yiteguye gukomeza umuhate wo gukora ibihangano bifite ubutumwa .
Yagize ati: “ ni amahirwe akomeye kuba ari njye muhanzi uhagarariye intara yacu y’Amajayaruguru kuko mu majyaruguru turi abahanzi benshi ariko kuba naratoranijwe muri bagenzi banjye ni ishema rikomeye ndamutse nitwaye neza bizashimisha abantu benshi by’umwihariko abo mu majyaruguru”.
Uyu muhanzi Capslock asaba abakunzi ba Muzika nyarwanda cyane abakunzi b’indirimbo ze zikunzwe n’abatari bake gukomeza kumushyigikira muri iri rushanwa .
zimwe mu ndirimbo za Capslock watangiye inganzo yo gukora umuziki muri 2018 magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 5 .
Manzi Kimenyi Nazeri uzwi cyane ku izina rya “Capslock” yizeza abakunzi be “Surprise” mu minsi iri imbere kuko arimo kubategurira ibintu byiza cyane asaba abahanzi bagenzi be kudacika integer, bagakomeza gukora cyane ndetse asaba abayobozi gukomeza gushyigikira abahanzi bakizamuka kugira ngo nabo batange ubutumwa babinyujije mu bihangano bakora
Manzi Nazeri aunenga bagenzi be bishora mu nzira zitari nziza, nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Yagize ati: “Hari bamwe muri bahanzi bishora mu ngeso zitari nziza , mu gihe bagafashe wa mwanya batakaza bakora ibintu bibafitiye akamaro , aributsa ibutsa bamwe mu babyeyi ko bagomba guhindura imyumvire yo kumva neza ko iyo umwana yabaye umuhanzi ataba yananiranye; aho baba bagomba kumureka akagaragaza impano ye, ashimira abantu bose bakomeje kumushyigikira .
1,699 total views, 4 views today