Rusizi :Intwaza zirishimira umudugudu zatujwemo kuko wabakuye mu bwigunge

Yanditswe Ingabire Rugira Alice

Abagizwe inshike na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, bageze mu zabukuru bazwi ku izina ry’intwaza, bavuga ko bishimira ko batujwe mu mudugudu wa Mpinganzima, kuko watumye basabana na bagenzi babo ibintu byabakuye mu bwigunge.

Abayobozi ba Rusizi basuye intwaza

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yabasuraga no  kubereka ko batari bonyine, intwaza zaboneyeho kugaragaza ibyishimo byabo bashima Nyakubahwa Président wa Repubulika Paul Kagame na Madamuwe Jeannette Kagame ku gitekerezo bagize cyo kububakira umudugudu ukaba waratumye imibereho yabo ihinduka irushaho kuba myiza.

Mukabutera Sousana niwe ubahagarariye yagize ati “Hano turi mu mudugudu w’impinganzima  turishimye twahatujwe dukuwe hirya no hino, twagizwe inshike na genocide yakorewe abatutsi, ku bwajye yantwaye abana icyenda n’umugabo wanjye wa cumi, nasigariye aho mbanjyenyine ngera mu masaziro nterwa agahinda no kutagira uwo ntuma, inzara imfatanya n’irungu no kutagira umuturanyi wo kumba hafi, none nisanze ndi kumwe na bagenzi banjye ubu turaganira turabona amafunguro n’ibyo kunywa turanywa amata, ubuzima bwabaye bwiza tukaba tubishimira umukuru w’igihugu n’Umufashawe Jeannette Kagame badutekerejeho bakadukiza ubuzima bubi twari tubayemo.”

Munyandamutsa Chrysologue yaturutse mu karere ka Karongi yunzemo ati “Naje ngendera ku kabando narunamye umugongo warihinye ariko inkoni narayitaye narunamutse, sinasekaga nahoranaga ishavu ry’abana banjye bishwe  muri Jenoside n’umugore wanjye wankundaga nkasigirwa ubumuga n’intimba ku mutima itazashira”.

Yongera ho ko kugera mu mudugudu wa Impinganzima , byamubereye igisubizo, ngo kuko yongeye kubonana n’abandi bakabaho nk’umuryango umwe , aho bahurira mu bitaramo ,ibisakuzo imigani n’umuco nyarwanda bakawuganira , kubera ibi kandi ngo kuri we iminsi amaze muri uyu mudugudu, amaze kwiyongeraho ibiro birindwi, ibintu asanga byaramukuye mu gahinda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yavuzeko akarere  kazakomeza kubaba hafi babagaragariza umutima w’urukundo babasura mu rwego rwo kubereka ko barikumwe

Yagize ati: “Inamanjyanama y’akarere ka Rusizi yagize igitekerezo cyo gusura intwaza zatujwe mu mudugudu w’impinganzima, mu byukuri ni abakecuru n’abasaza bagizwe inshike na Jenocide yakorewe abatutsi, igihugu cyarabahemukiye ariko nanone Leta y’ubumwe yahagaritse Jenocide amahoro agaruka mu gihugu n’ubwo yabatwaye ababo turabahimuriza tubakomeza tuberekako ubuzima bukomeza. Turasaba kandi abafatanyabikorwa b’akarere ka Rusizi n’abandi gutera intambwe bakabegera kandi tuzakomeza kubaba hafi ku buryo ubuzima bwabo bazakomeza kurushaho kuba bwiza”.

Umudugudu w’impinganzima uherereye mu karere ka Rusizi watujwemo intwaza 40 harimo abagore 32 n’abagabo 8 bose bakaba bageze mu zabukuru, bakaba baraturutse mu mirenge y’Intara y’uburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bakaba bashima Leta yabatekerejeho kuko byatumye imibereho yabo yari mibi kubwo kuba bonyine batanishoboye kandi bageze mu zabukuru ibi byatumye bongera kugarura ikizere cy’ubuzima bwiza.

 785 total views,  2 views today