Nyamasheke:Siporo yiswe iy’ubukerarugendo yahaye abaturiye Nyungwe umukoro wo kwita ku bidukikije

 

 

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira.

Siporo yo kwiruka n’amaguru izwi ku izina rya Marathon, aha ikaba yariswe iy’ubukerarugendo yasigiye abaturage n’abayobozi b’aka karere umukoro wo kurushaho kubungabunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe kuko bamaze kubona akamaro ibafitiye kandi na bamukerarugendo bakaba babasigira amadevize abazamura mu iterambere n’igihugu muri rusange.

Ibi babigaragaje ubwo habaga Nyungwe Marathon , yitabiriwe n’abanyamahanga bagera kuri 300 , bikaba bizatuma akarere ka Nyamasheke kurushaho kumenyekana.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, yitabiriye iyi marathon

Muhorakeye Donatille atuye mu karere ka Nyamasheke aturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe, avuga ko ngo ari kimwe mu bituma biteza imbere, kuko ibinjiriza byinshi bibazamura mu iterambere ndetse no kumenyekana kw’aka karere kabo, iyi marathon ngo ikaba yabakanguye mu gukunda ibidukikije no kubibungabunga.

Yagize ati” Nyungwe Marathon iradushimishije cyane twabonye abantu b’ingeri zose bayitabira njyewe nkora ubukorokori ariko baguze imitako yacu cyane kandi nabyishimiye , icyo ngiye gukora ni ukurushaho kubungabunga Pariki , nkangurire bagenzi banjye kuyirinda kuko dutangiye kuyibonamo inyungu nyinshi, ubu amafaranga ntahanye aramfasha mu bikorwa byo kurihira abana ishuri , ngure n’itungo, nkomeze niteze imbere.”

Manirarora Marcel nawe ni umwe mu baturiye Nyungwe,

Yagize ati:” Nyungwe Marathon , kuva yatangira kuba akarere ka nyamasheke kararushaho kuba nyabagendwa , iri shyamba tukiryangiza twitwaga ab’inyuma y’ishyamba , kuko twari twararyangije inyamaswa twirirwa tuzihiga, ariko ubu twahawe inyigisho batwereka ibyiza byo kubungabunga Pariki none bimaze kutugeraho, nta kintu nagiraga ariko mfite inzu noroye inka ya kijyambere mfite n’amatungo magufi nkura mu bikorwa tugira byo gukora ubukorokori muri koperative duhuriramo na bagenzi banjye duturiye iyi Pariki y’igihugu ya Nyungwe.”

Ku ruhande rw’abitabiriye iyi marato bo bavuga ko iyi marato ari nziza kuko uba ureba ibyiza bya Nyungwe kandi harimo umwuka mwiza n’umutekano usesuye bakaba bashima abayiteguye

Sengambi umwe mu bitabiriye iyi marathon, avuga ko yishimiye umutekano yahasanze, ngo ibi ni bimwe mu byatumye aza mu bambere.

Yagize  ati :” Nsanzwe nkora amasiganwa menshi ariko iri ryo muri Nyungwe ni agahebuzo, harimo umuhanda wa kaburimbo amatara ku muhanda araka kandi mu ishyamba hagati nta rungu kuko uba ubona ibiti byiza bya kimeza ukahahura n’utunyamaswa yewe n’umwuka mwiza, ariko igishimishije kurusha ibindi nuko umutekano ari wose, tunashima abateguye Nyungwe Marathon kuko iteguye neza nsaba n’abanyarwanda bari hirya no hino kujya nabo bayitabira ntibiharirwe abanyamahanga gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie ashima ubwitabire bw’abitabiriye Nyungwe Marathon , avugako bazakomeza ubukangurambaga bwo kugaragara ibyiza bitatse Nyamasheke

Yagize  ati: ” Igikorwa cya Nyungwe Marathon ni siporo yahuje abanyarwanda n’abanyamahanga aho bose bahuriye bakananura umubiri , ni igikorwa kereka abanyahanga ibyiza bitatse igihugu cy’u Rwanda; ko igihugu ari nyabagendwa gifite umutekano kandi ni umwanya wo kwereka abashoramari ibyiza nyaburanga bitatse Nyamasheke bishingiye ku bukerarugendo , turabashishikariza gushoramo imari kuko bakunguka,kandi n’abaturage turabasaba kubungabunga iyi Pariki y’igihugu ya Nyungwe , bakanakunda siporo na bo iki gikorwa bakigira icyabo kuko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze, kandi tubasaba gukomeza kubungabunga Pariki birinda ibikorwa byo gushimuta inyamaswa no kuyangiza, tukaba  tugiye gukomeza gukora  ubukangurambaga , twerekana ibyiza nyaburanga biri muri aka karere kacu kugira ngo bibyazwe umusaruro bitugeze ku iterambere rirambye.”

 

Nyungwe Marathon yahuje abasaga 300 , biganjemo abanyamahanga bishimiye ubwiza bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe , bavuga ko bazabishishikariza abandi , bakaba bashimira na  Leta y’u Rwanda ingufu yashyize mu kubungabunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe n’ibidukikije muri rusange.

Abitabiye marathon muri Nyungwe basaga 300

 

Abakerarugendo bishimiye ibyiza biri muri  Parike y’igihugu ya Nyungwe

 1,009 total views,  2 views today