Gakenke: Ababyeyi bashinja urubyiruko kuba rubangamira umuco

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ababyeyi bo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke, bavuga ko urubyiruko rwo muri aka karere rugenda ryta umuco ngo ari na  byo bituma haba inda zitateguwe ubundi ngo hakaba n’ababana mu buryo butemewe n’amategeko.

Urubyiruko rwo muri Gakenke ngo rufite umuco wo gutinda mu mayira mu gihe cya nimugiroba ruganira ibi ngo bikaba biruganisha mu  mu nzira zibaganisha mu busambanyi.

Uzamukunda Anisie ni uwo mu mutrenge wa Mugunga yagize ati: “ Kuri ubu urubyiruko ntirukikoza ababyeyi ngo bungurane ibitekerezo , umwana ava mu rugo agiye kwiga akarangiza kaminuza muvuganye gusa ku bijyanye n’ishuri , wakwifuza kumuha inama ugasanga arakibereye mu muhanda arakururana n’inkumi, umusore se ugasanga ubuze umewanya wo kumugfaniriza na bwo wagerageza kumukebura akakubwira ko akuze, ibi rero ni byo kuri ubu usanga bituma abakobwa bacu batwara inda zitateguwe ubundi abasore bakandura SIDA;Kutaganira n’abakuru bizatuma umuco uzimira”.

Uyu mubyeyi yongeraho ko ngo urubyiruko rw’ubu rutandukanye n’urwo mu bihe byahise

Yagize ati: “ Ubundi umwana yatahaga kare akaganira n’ababyeyi be  icyo bitaga kuganirira ku mashyiga, ariko ab’ubu bo ntibabyikoza, ahubwo birarira mu mayira rimwe bagataha rwose wumva bagongera kubera isindwe, ntabwo nari nakabonye umwana w’umukobwa ukinguza ababyeyi be sasaba z’ijoro, twifuza ko Leta ibi ibihagurukira”.

Kuri iyi ngingo umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois, avuga ko hari gukora ubukangurambaga.

Yagize ati: “ Icyo dukora nk’ubuyobozi duhereye ku mudugudu, ni uko twigisha urubyiruko turutoza ko arirwo Rwanda rw’ejo ko bakwiye kujya baganira n’ababyeyi , kandi imico  mibi ibaganisha mu buzima bubi bashobora guhuriramo n’ingorane zabangiriza ubuzima, nkaba rero nsaba urubyiruko gukomera ku bupfura kuko nibo igihugu gihanze amaso mu iterambere”.

Ababyeyi kuri ubu basaba ko iki mibazo akarere kagikazamo umurego ngo kuko kuba urubyiruko uretse no guta umuco kubera kurara mu biyobyabwenge no mu mayira biganisha ku busambanyi, bishobora no guhungabanya umutekano.

Niyonsenga  Umuyobozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu asaba urubyiruko gukomera ku muco wo kuganira n’ababyeyi.

 927 total views,  2 views today