U Rwanda rwishimiye ibikoresho rwahawe na Qatar mu guhangana na Covid-19 yayogoje isi

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

 

Ubwo Qatar yashyikirizaga u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu guhangana na Covid-19, kuri uyu wa gatatu tariki ya 29Mata 2020, birimo iby’ubwirinzi bikoreshwa mu buvuzi nk’udupfukamunwa, amaso n’amazuru, uturindantoki, ibikoresho byifashishwa mu gupima COVID-19 n’ibindi, u Rewanda rwavuze ko rwishimiye iki gikorwa kandi ko kiziye igihe.

Ibi bikoresho  bikaba byaratanzwe n’ Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bikaba byarakiriwe na  Minisitiri w’ubuzima  Dr. Ngamije Daniel, washimangiye ko ibi bikoresho biziye igihe , kuko u Rwanda rwiyemeje guhangana na Covid-19 muri iki gihe iki cyorezo kimaze kuyogoza isi.

Ibikoresho bizifashishwa mu guhangana na Covid-19 byatanzwe na Qatar byakiriwe na Misitiri w’ubuzima Mu Rwanda Dr Ngamije Daniel

Yagize ati: “Ibi ni ni bimwe mu  bikoresho twari dukeneye cyane cyane muri iyi minsi kuko biza byunganira ibyo Leta yaguze kuva iki cyorezo cyatangira. Birumvikana ko iriya myenda baduhaye irakoreshwa cyane kuko nk’umukozi ashobora gukoresha igera kuri itanu ku munsi. Uko yinjiye mu cyumba cy’uwanduye aba agomba kugenda ayambaye, yavamo akawukuramo ukawujugunya, murumva ko haba hakenewe imyenda myinshi kugira ngo buri gihe cyose, yaba abaforomo, abaganga n’ababazaniye ibiryo, babe bafite ihagije ngo batandura.”

Abanyarwanda bishimira umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Qatar

Umwe mu baturage baganiriye na rwandayacu.com , yavuze ko yishimira umubano u Rwanda rugirana n’amahanga, ngo ari na yo mpamvu Qatar, yaruhaye ibikoresho bingana na toni 15.

Yagize ati: “ Nta wanywanye wifasha ibibazo wenyine, kuko buriya Qatar ntiwibwire ngo yapfuye gutekereza guha u Rwanda biriya bikoresho atari uko babanye neza, kubera rero ko Nyakubahwa Paul Kagame yaguye amarembo, ni byo nyine turimo kubina ubu ngira ngo muzi neza ko mu binyamakuru twumvise ko  Leta ya Qatar binyuze muri Qatar Airways yashoye imari mu iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga k’indege cya Bugesera, ndetse biherutse gutangazwa ko iyo kompanyi y’indege igiye kugura 49% by’imigabane ya RwandAir, ushingiye kuri ibyo rero wasanga koko u Rwanda na Qatar bikwiye gutabarana mu bihe by’amage, ibi ni ibintu dushimira Leta yacu y’u Rwanda.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutahurwa abantu 212 banduye COVID-19 barimo 117 bakirimo kwitabwaho n’Abaganga. Mu gihe ku Isi havugwa abarenga ibihumbi 200 bahitanywe n’icyo cyorezo, mu Rwanda na muntu n’umwe urahitanwa na cyo mu gihe muri Qatar hari abagaragayeho iki  cyorezo  bagera ku 11,921 n’abandi  1,134 bakize, 10,777bakomeje kuvurwa, ariko muri iki gihugu cya Qatar ho abagera ku 10 bamaze guhitanwa na Covid-19.

 1,193 total views,  2 views today