Covid-19:Abatuye isi barasabwa kwirinda gukoresha amafaranga bayahererekanya mu ntoki

Yanditswe na Tuyishime Jacques.

Mu gihe hirya no hino ku Isi icyorezo cya Covid-19,gikomeje guhangayikisha abayituye Guverinoma z’ ibihugu bitandukanye byashyizeho ingamba zikaze  mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 yakomeza gukwirakwira.

Nyamara n’ubwo Guverinoma z’ ibi bihugu zafashe izi  ingamba zinyuranye , harimo gahunda ya “Stay at home”(Guma mu rugo), kubuza abaturage kuva mu rugo ariko bagiye muri gahunda yihutirwa, gushyira nibura intera ingana na metero imwe n’ igice hagati y’ umuntu n’ undi, kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’ amazi meza kandi bifashishije isabune cyangwa gukoresha umuti wica imyanda ndetse no kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki, hari abakiyahanahana mu ntoki nyamara guhererekanya amafaranga ni bumwe mu buryo Covid-19 ishobora gukwirakwira.

Guhanahana amafaranga mu ntoki ni bumwe mu buryo bushobora gukwirakwiza Covid-19

 

Mu gihe isi ikomeje kurwana no kwirinda Covid-19,irikwica ibihumbi byinshi. Iyi virusi ya Covid_19,_ ntishobora kororoka hanze y’ umubiri w’ abantu ariko ifite ubushobozi bwo kumara igihe runaka ahantu hatandukanye.

Amafaranga ni bumwe mu buryo bushobora gutera ikwirakwizwa rya koronavirusi, kubera ubushobozi bwayo bwo kwikuramo inoti mu minsi ine. Ibi bituma amafaranga y’ impapuro ari uburyo bwo gukwirakwiza icyorezo cya koronavirusi.

Isi ikomeje kugarizwa na koronavirusi kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki ni byiza kuri wowe kuko ari bumwe mu buryo bwakurinda kwandura icyorezo cya koronavirusi.

Bmwe mu baturage bashimangira ko amafaranga na yo yaba mu buryo bwo gukwirakwiza Covid-19.

Munyembabazi Aniseth wo mu murenge wa Musanze niumwe mu bashimangira ko amafaranga ari ikibazo

Yagize ati: “Amafaranga ni kimwe mu bishobora gukwirakwiza Covid-19, kuko afatwa n’abantu banyuranye kandi burya amafaranga ni mpuzamahanga hari abayambukana mu mahanga bakongera bakayagarura , ashobora kuba rero agarutse yanduye (ariho koronavirusi) ni ngombwa rero ko nk’uko Leta ibidushishikariza dukwiye gukomeza kwakira no gukoresha amafaranga twifashishe ikoranabuhanga, tugomba kwirinda korona mu buryo bwose”.

Bumwe mu buryo bwa kwakira  amafaranga u Rwanda rwahisemo ni uko abaturage bajya bahanahana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

 951 total views,  2 views today