MINUBUMWE yahawe mu nshingano zayo ibigo bya CNLG, NURC, FARG na NIC
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021 yemeje umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’lgihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), umushinga w’itegeko rivanaho Komisiyo y’lgihugu y’Ubumwe n ‘Ubwiyunge (NURC), umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y’lgihugu y’ltorero (NIC) n’umushinga w’itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).
Ibi bigo bya Leta byari bizwi cyane mu Rwanda kubera uruhare runini byagize mu rugendo rwo kubaka Ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, umuco w’ubutore, gukorera ubuvugizi no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, biri mu marembera nyuma yo kwemeza amategeko abikuraho.Bikaba bimaze imyaka igera kuri 27 bikorera mu rwanda bikaba byaragize uruhare rukomeye mu kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda, kyrwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gutoza umuco w’ubutore.
Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje Iteka rya Minisitiri w’lntebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n ‘Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE)
Biteganyijwe ko inshingano zose zakorwaga n’ibyo bigo zashyizwe mu maboko y’iyo Minisiteri Nshya ikaba ari na yo izagena Politiki n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.
Iyi Minisiteri yahawe Minisitiri Dr. Bizimana JeanDamascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gushimagira no kunoza biruseho akazi kamaze igihe gakorwa izo nzego zakuweho.
Mu gihe MINUBUMWE yari imaze gushyirwaho, yari itarahabwa ubushobozi bw’abakozi bwatuma ikora inshingano zayo, uretse guhabwa Minisitiri n’Umunyamabanga uhoraho. Kuri ubu Minisiteri yemerewe kugena imikorere n’abakozi ikeneye mu kuzuza inshingano zayo.
Inkuru dukesha Imvaho Nshya.
1,367 total views, 2 views today