Covidi-19: Kirehe: Polisi yafashe abantu 18 basengeraga mu buvumo birengagije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Polisi  y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina mu kagari ka Rwanteru  iratangaza ko yafashe abantu 118 bari  aho bita mu butayu mu masengesho, ni mu gihe nyamara ibyo bakoze byari binyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko bari begeranye cyane kandi basenga barambikanaho ibiganza ndetse ahantu bari bari hashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo kuko ni mu ishyamba kandi baba bari munsi y’urutare (Ubuvumo).  Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko nibo batanze amakuru.

Yagize ati   “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu baturuka mu madini n’amatorero atandukanye bajya guteranira ahantu mu ishyamba riherereye mu murenge wa Kigina. Abapolisi bagiyeyo basangamo abantu 118 bose baturuka mu mirenge 8 muri 12 igize akarere ka Kirehe, twasanze nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya icyorezo cya COVID-19 bubahirije kuko bari begeranye cyane  ndetse, batambaye n’udukamunwa”.

 

Aba bantu uko basengeraga mu buvumo bose bari begeranye nta kubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid-19
CIP Twizeyimana  akomeza avuga ko usibye no kuba bakwanduzanya icyorezo cya COVID-19 ahantu bari bateraniye ubwaho   hashobora  kubagiraho ingaruka kubera imiterere yaho.

Yagize ati   “Hariya hantu basengera ni mu ishyamba ririmo ibibuye ndetse n’urutare runini, hari ababa baruryamye munsi abandi baryamye ku mabuye ibintu bishobora kubagiraho ingaruka.”

Yongeraho  ko ngo muri bariya bantu 118 harimo abantu 39 baturutse mu murenge wa Nyamugari mu gihe nyamara uyu murenge bitewe n’aho uherereye mu karere ka Kirehe uri mu gace katizewe neza ku bwandu bwa COVID-19.

Ng’ubwo ubuvumo aba bantu binjiragamo bajya gusenga

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage guhindura imyumvire bagakora ibintu babanje gushyiramo inyurabwenge kuko nta kuntu umuntu yashora ubuzima bwe mu makuba. Yabasabye kubahiriza no gukurikiza amabwiriza Leta iba yatanze kuko iba igamije ko bagira ubuzima bwiza.  Abafashwe bose bajyanywe ku biro by’umurenge wa Kigina kugira ngo basuzumzwe ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nyuma bazahabwe ibihano hakurikijwe amategeko. Abafashwe bari bagizwe n’abagabo 6, abagore 88 ndetse n’urubyiruko 24  ruri munsi y’imyaka 16.

Aba bose uko ari 118 bakuwe mu buvumo barimo basenga

 1,429 total views,  2 views today