Burera: Rugarama /Abasaga 30 bazibukiye kurembeka

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu murenge wa Rugarama , akarere ka Burera , urubyiruko rugera kuri 35, rwatundaga , rugacuruza , rukanywa ibiyobyabwene nka kanyanga , urumogi n’ibindi bazwi ku izina ry’abarembetsi kuri uyu wa gatanu tariki ya 24Mata 2020 bavuze ko bazibukiye iyi ngeso mbi.

Aba basore ubona koko ko bazahajwe n’ibiyobyabwenge bavuga ko byabateye ubukene ndetse nta mahoro mahoro byabahaga mu ngo zabo nk’uko Niyonsenga, bivugwa ko akuriye agatsiko k’abarembetsi muri Burera yabivuze.

Yagize ati: “ Maze igihe njya gutunda nkanacuruza kanyanga nakuraga muri Uganda, cyangwa se ubundi naba nabuze icyo kiraka cyo kujya kwikorera kanyanga nkambutsa magendu zitandukanye, harimo caguwa n’ibindi, nahuriyemo n’ingorane nyinshi rero , hari ubwo twajyaga kurembeka abashuinzwe umutekano bakadufata tugata ibyo twikoreye, waba udafashwe ngo ucibwe amande, nyuma yo guhomba ugahitamo ukagurisha umurima na wo ukagendera ubusa. Mbese ibiyobyabwenge muri make ni inzira iganisha umuntu mu bukene kandi mu buryo bworoshye vuba”.

Umunyamabanga –Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama  Sebagabo Prince,nawe ashimangira koko ko nyuma yo kwigisha bariya basore bagera kuri 35, asanga biyemeje guhinduka koko.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’abarembetsi ni ikibazo cyari gihangayikishije abaturage bo muri Rugarama na Burera muri rusange, urabona ko duturiye umupaka wa Uganda, ku buryo kwinjiza Kanyanga n’ibindi biba byoroshye;ubu rero aba twabegereye turabaganiriza biyemeje kubicikaho burundu, tugiye kubabumbira mu makoerative biteze imbere, kandi biyemeje no gukomeza kuzana abandi ndetse bakerekana n’inzira banyuragamo,ikindi nta bwo abarembetsi ari abo muri uyu murenge gusa”.

Burera muri rusange hanyuzwa amoko y’ibiyobyabwenge anyuranye birimo za Kanyanga n’ibindi

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa avuga , imiryango y’abakoresha ibiyobyabwenge ihora mu makimbirane, ubu ngo bakaba bafite intego ko ibiyobyabwenge bicika burundu.

Umurenge wa Rugarama ho muri Burera, ni umwe ikora ku mupaka wa Uganda, bikaba byoroshye kugira ngo ibiyobyabwenge byinjire.

 959 total views,  2 views today