Amajyaruguru:Guverineri Gatabazi arasaba ababyeyi kudakura mu ngo muri ibi bihe Corona virus yabaye icyorezo

 

Yanditswe na Editor.

Mu gihe Corona Virus ikomeje kuba icyorezo simusiga cyayogoje isi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney we arihanangiriza ababyeyi kudapfa gusohoka mu ngo, ariko noneho by’umwihariko abana , ibi arabivugigara ko hari bamwe mu bana birirwa mu masoko anyuranye muri iyi ntara.

Guverineri Gatabazi avuga ko gukomeza gukura abana mu ngo no kubiriza mu masoko , ari imwe mu ntandaro zo kubanduza icyorezo cya Corona Virus

Yagize ati: “ Turasaba ababyeyi gukomeza kugumana n’abana babo mu ngo , kuko ibi ngibi ari bimwe mu byatuma abana bacu bashobora kwandura Corona Virus, aha rero inzego izo ari zo zose uhereye mu midugudu  bakwiye kujya batangira aba bana, kuko iyo bahuye n’abandi bo mu zindi ngo bashoboa kwandura, kuko kwirinda Corona virus bikwiye gukorwa mu nyungu zaburi wese ntabwo ari iza Meya , Guverineri cyangwa se undi muyobozi”.

Bamwe mu bana baganiriye n’igitangazamakuru www.Rwandayacu.com,  mu isoko rya Gahunga, bavuga ko baba batwaje ababyeyi babo

Umwe muri bo yagize ati: “ njye Mama yambwiye ko mutwaza amashu kugira ngo tubashe kugura imbuto y’ibishyimbo , kandi Papa na we aba yagiye ku kazi kuko ni umufundi, Corona Virus ndayumva ariko ababyeyi bambwira ko muri kano gace ka Burera itapfa kuhagera , cyokora iyo ngeze mu rugo ngumamo, kuko ngo iyo umuntu akomeje kugendagenda yayirwara”.

 

Bamwe mu bana mu masoko anyuranye mu ntara y’Amajyaruguru batwaza ababyeyi babo ibiribwa mu isoko.

Muhimpundu Josephine ni umwe mu babyeyi Rwandayacu.com, yaganiriye na we , kuri iyi ngingo, avuga ko

ababyeyi bakwiye gutwara imitwaro bashoboye ariko bakarinda abana Corona Virus.

Yagize ati: “ Nkanjye nazanye hano intoryi, ndi n’umugabo wanjye , mfite abana bari ,kuntwaza tukazana nyinshi , ariko ku bwo kwirinda Corona Virus no kuyirinda abana, ntabwo nabazana hano mu isoko, ubu rero ababyeyi bazana abana hano mu isoko bo tugiye kubihaniza aya makosa bayazibukire, kuko gahunda ya Guma mu rugo ni ngombwa kuri twese nk’abanyarwanda”.

Kugeza ubu iki cyorezo mu Rwanda kimaze gufata abagera kuri 51, mu gihe abari gukurikiranwa ngo barebe ko baba bafite iyi virus ya Corona kubera ko bashobora kuba barahuye n’abayirwaye , kimwe n’abavuye mu bihugu yagaragayemo basaga 1000, kuri ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

 790 total views,  2 views today