Rusizi:Abahinzi b’urusenda barataka igihombo batewe na Covid 19

                                                                               

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abahinzi b’urusenda mu karere ka Rusizi nko mu mirenge ya Nzahaha na Gashonga, bavuga ko batewe igihombo no kubura isoko, ibi ngo bikaba biterwa n’icyorezo cya Covid 19, ibi ngo bituma  umusaruro wabo wangirikira mu murima no mu buhunikiro.

Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko bugiye kubiganiraho n’ikigo cy’Igihugugishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi,NAEB.

Bamwe mu bahinzi b’urusenda bibumbiye  muri koperative Hingaweze, baganiriye na rwandayacu.com, bavuga ko umusaruro bawusarurira hasi.

Mukamana Isabelle yagize ati: “  Kuri ubu twabuze isoko rwose, umushoramari akubwira ko araza kurupakira ntaze wamubura ukarujugunya, ibi rero byatewe n’icyorezo cya Covid 19, kuko ubundi iyo twarusaruraga rwajyaga muri Kongo Kinshasa none ubu ubona ko bitoroshye, amafaranga y’ishuri yarabuze , twifuza ko Letayadukorera ubuvugizi rwose uyu musaruro ukagurwa”.

Abahinzi b’urusenda bavuga batewe igihombo na Covid 19

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Euphrema atangaza ko iki kibazo bagiye kukiganiraho n’inzego bireba kugira ngo uyu musaruro udakomeza kwangirika.

Yagize ati: “ Tugiye gukora ubuvugizi kuri NAEB, kuko urusenda ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga mu Rwanda,  aha rero tuguye gukora yubuvugizi kugira ngo uriya musaruro udakomeza gupfa ubusa”.

Kugeza ubu mu kibaya cy’Akagera kibarirwa muri hegitari 35,muri zo 18 ni zo zihingwaho urusenda aho basarura toni zigera kuri 70, aha kandi hahingwamo imboga n’imboga zinyuranye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kandi bukomeza gusaba abaturage kwirinda Covid 19, ariko bakanakora kugira ngo biteze imbere ndetse n’ubwo iki cyorezo cyazarangira kizasange barizigamiye.

 2,332 total views,  2 views today