Musanze: Ntituzi igihe umuhanda ugana mu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wa Susa uzubakirwa .Meya Nuwumuremyi.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu gihe abaturiye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge bavuga ko babangamiwe n’umuhanda ugera yo cyane abafite ubumuga, ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko butazi neza igihe uyu muhanda uva Kalisimbi kuri kaburimbo hafi na INES Ruhengeri , werekeza mu mudugudu Susa butazi igihe uzubakirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine, ubwo yaganiraga na Rwandayacu.com, yashimangiye ko hagikorwa indi mihanda , ngo akaba ari nayo mpamvu atazi igihe uyu  uhanda uzubakirwa.

Yagize ati: “ Ntabwo nzi neza mu by’ukuri igihe uwo muhanda uzubakirwa , kuko ubu ikibazo gikomeye dufite ni ukubanza kubaka imihanda yo mu mugi wa Musanze, abo baturage rero bo muri Susa nabasaba gukomeza gutegereza uriya muhanda , hari ubwo na  bo igihe kizagera bakabona gahunda yo kubaka imihanda yo mu nkengero z’umugi ibagezeho”.

Uyu muhanda wuzuyemo imikuku y’amabuye n’ibitare biterwa n’isuri ngo ibangamira abaturage ariko noneho yagera ku bafite ubumuga ngo igasya itanzitse nk’uko umwe muri bo yabibwiye Rwanda yacu.com

Yagize ati: “ Nkanjye mfite ubumuga bwo kutabona , iyo baje kunkura ku muhanda cyane nimugoroba njyewe  ni uwo turi kumwe waje kungeza mu rugo kubera ko mfite ubumuga bwo kutabona , tugenda twisenura ku mabuye ari mu muhanda n’ibisimu, uyu muhanda twakomeje kubwirwa kenshi ko uzakorwa ariko amaso yaheze mu nzira, iki mibazo ntabwo kand ari njye ugifite njyenyine kuko ubu nabafite utugari bagenderamo kubera ikibazo cy’ubumuga, bamwe bahisemo kwigumira mu ngo zabo, kuko bagenda bihuragura hasi , ibintu ubona bibongerera ubumuga, rwose ubuyobozi nibidufashe yenda bukuremo biriya bisimu n’ibitate byuzuye mu nzira”.

Umuhanda wa Susa usanga wuzuyemo amabuye y’amakoro ashinyitse.

Baributsa ni umwe mu baturage bo muri Susa nawe ashimangira ko umuhanda nk’uriya ukwiye nibura gushyirwamo igitaka.

Yagize ati: “ Uyu muhanda ni wo utuma muri rusange umudugudu wacu uhahirana n’utundi tugari cyane ko ugera no mu murenge wa Nkotsi, twifuza rero ko wakorwa tukaruhuka umujishi cyane bariya bafite ubumuga, dore hariya hepfo haherutse kuvunikiramo umugabo utabona yihuye ku kibuye mu nzira akuba akaguru mu gisimu, bidusaba kumuheka tumugeza mu rugo, twifuza ko umuhanda uduhuza na kaburimbo nibura hajyamo amapave kandi amakoro ni yo awubaka turayafite”.

Umudugudu wa Susa ni umwe ufite imodoka , ba nyira zo na  bo bakaba bashimangira ko zihangirikira, kubera imikuku.

 2,095 total views,  2 views today