Gatsibo:Abamamyi bitwaza kutagira amasoko bagahenda abaturage

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abaturage bo mu mirenge inyuranye yo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gatsibo , bavuga ko babangamiwe n’abamamyi babubikaho urusyo bakabahenda ku myaka yabo.Ubuyobozi bw’akarere bwo butangaza ko bugiye kubaka amasoko kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Hamwe muri umwe mu murenge wa Rwimbogo, rwandayacu.com yageze, abaturage bavuga ko beza ibigori n’ibishyimbo ku bwinshi ariko bakabangamirwa n’abamamyi bababahenda bitewaje ko nta masoko bagira.

Kabandana Egide ni umwe mu bahinzi  bo muri Rwimbogo yagize ati : « Twebwe kuri ubu kubera kutagira amasoko hafi hafi hano duhura n’igihombo gikabije aho aho abamamyi bishyiriraho ibiciro uko bishakiye , aho baduha amafaranga 150 ku kilo mu gihje nk’uwabijyanye mu isoko rya Rwagitima we ahabwa amafaranga asaga 200, twifuza ko baduha isoko , kuko abamamyi bakoresha ingemeri badutera ubukene n’igihombo”.

Uyu muturage yongeraho ko n’isoko rya Rwagitima barema naryo kurigeraho bakora urugendo rw’amasaha abiri, kandi ngo naryo rirema ku wa mbere gusa.

Abamamyi muri Rwagitima bakoresha ingemeri

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene,avuga ko hagiye kureba uburyo hakubakwa amasoko kandi kandi akihanangiriza abamamyi.

Yagize ati: “ Tugiye kureba uburyo niba koko twubatse isoko muri Rwimbogo bitabangamira imirenge bituranye, ibi rero koko byazatanga umuti urambye, , tugiye kubiganiraho n’ubuyobozi bw’umurenge, ikindi ni uko abamamyi nab o kuri ubu umurene ukwiye kubahagurukira,kuko batera igihombo ku bahinzi”.

Mu karere ka Gatsibo habarurwa amasoko manini ya Rwagitima, na Mugera yose kuri ubu mu rwego rwo kwirinda Covid 19, akaba yaraciwemo ibice , aho bamwe bacururiza mu gice kimwe kandi ku mubare muto, urebye ni uko byahoze mbere y’uko Covid 19 izahaza isi yose.

 1,383 total views,  2 views today