Musanze:Kabaya ahahoze ari indiri y’ibiyobyabwenge hahindutse Yeruzalemu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Mu karere ka Musanze , Umurenge wa Muhoza , akagari ka Ruhengeri , mu Mudugudu wa Kabaya hari agace kari karahindutse indiri y’ibiyobyabwenge kugeza ubwo bahita muri Uganda kubera kanyanyanga, urumogi , inzoga z’inkorano n’ibindi.Kuri ubu rero ibiyobyabwenge ngo byabaye amateka ariyo mpamvu bahise Yeruzalemu.

Mu myaka za 2000kugera muri 2012 umudugudu wa Kabaya ni hamwe mu duce twari dutinyitse mu nkengero z’umugi waMusanze, kubera ubugizi bwa nabi bwaharangwaga nyuma yo gukoresha ibiyobyabwenge, nibo bapfumuraga inzu bakiba, bakambura abagenzi ndetse bagafata ku ngufu, kuri ubu ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’uyu mudugudu na Polisi ubu ibiyobyabwenge byabaye amateka.

Mu minsi yashizemu mudugudu wa Kabaya ni ho hari indiri y’ibiyobyabwenge binyuranye

Muminsi yashize muri Kabyaya ni ho habarizwaga ibiyobyabwenge binyuranye hitwa muri Uganda none ubu hitwa Yeruzalemu

Umwe  mu batundaga bagacuruza ibiyobyabwenge muri Kabayaubu nyuma yo kubireka akaba ari umunyonzi, avuga ko mu gihe bacuruzaga ibiyobyabwenge ngo bumvaga nta muntu n’umwe muri iki gihugu cy’u Rwanda wabashaga kubahangara.

Yagize ati: “ Buriya iyo umuntu yacuruje ibiyobyabwenge yumva ko aribwo buzima ndetse n’ubukire bwa minsi yose nta muntu atinya , kubera ko buri munsi aba ari umusinzi, ikindi ni uko buriya ibiyobyabwenge byunguka amafaranga akubye kabiri ayo washoye, nanjye rero nabicurujeho ariko bamfungaga buri munsi kandi bakanca amande mpitamo kubireka ubu ndi umunyonzi”.

Uyu musore akomeza avuga ko buri mucuruzi w’ibiyobyabwenge muri Kabaya ngo yari afite abashinzwe amakuru n’umutekano we.

Yagize ati: “ Twari dufite abantu baduhaga amakuru ku bijyanye n’amayira ndetse bakamenya aho Polisi igeze ije gucunga ibiyobyabwenge ndetse n’abandi bayobozi, hari rero n’abari bashinzwe kurwanya umuturage uwo ari we wese ushobora gutanga amakuru bakaba bamukubita, bakamwangiriza imyaka, bakica itubgo rye cyangwa se nawe bakamutoborera inzu, mu rwego rwo kumucecekesha, ibi byose rero byararangiye ubu nta kiyobyabwenge wabonamo Leta yaratuzahaje kubera kuduca amande abandi barabifungirwa turazibukira ubu ntihakiri murin Uganda ahubwo habaye Yeruzalemu”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabaya Bimenyimana Pierre Celestin avuga ko ibiyobyabwenge muri Kabaya byari byaragize uyu mudugudu ruvumwa ndetse bigatuma abantu bahatinya.

Yagize ati: “ Kabaya ni umwe mu midugu yo muri Musanze yatinywaga kugendwamo muri za 2000 kugeza 2013, hari ibiyobyabwenge biteye ubwoba, insoresore zamaraga gusinda izo kanyanga bakuraga muri Uganda, zamara gusinda zikumva ko ziri mu kindi gihugu, uretse ni ibyo icyo gihe ni ho hakorerwaga inzoga z’inkorano zikahacururizwa , ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda rero twahaguruiye iki kibazo gicika burundu ubu habaye umurwa wera Yeruzalemu, ku buryo ibiyobyabwenge bitakiharangwa, uburyo twakoresheje kugira ngo duce burundu ibiyobyabwenge muri Kabaya, ni uko habaye guhanahana amakuru ubundi Polisi nayo ikatuba hafi, bagahita bafata uwo ariwe wese winjiza ibiyobyabwenge hano”.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabaya asaba abaturage gukomeza kwicungira umutekano birinda ibiyobyabwenge, ibi ngo bikazagerwaho batanga amakuru ku bo bakeka wese ushobora guhungabanya umutekano no kwinjiza ibiyobyabwenge muri Kabaya.

Kuri ubu umudugu wa Kabaya utuwe n’abaturage basaga 1600, bakaba batunzwe ubuhinzi aho ari umwe mu mudugudu weza cyane ibishyimbo n’ibigori, ni agace kandi gakunze kubarizwamo ubucuruzi buciriritse.

 2,282 total views,  2 views today