Gicumbi:RPF INKOTANYI  asaga miliyoni imwe yatanzwe mu gufasha imiryango itishoboye

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Mu gihe abanyarewanda bakomeje kwibuka abatutsi bazize Genoside mu 1994, abibumbiye mu rugaga rwa FPR Inkotanyi, urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore bo mu ntara yaramajyaruguru, bakusanyije inkunga igera kuri  1.062.000 ni imiryango igera kuri 25 muri aka karere.

Abahawe iyi nkunga bavuga ko atari bwo bwa mbere babona ibyiza bya FPR Inkotanyi, bashingiye ko yabohoye igihugu ingoma y’akarengane n’ivangura rinyuranye, ariko noineho irya karundura ryo ngo rikaba iivangura ry’amoko ryagejeje kuri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

FPR Inkotanyi iyo imaze kubakira umuturage ikomeza no kumwitaho imuha ibimutunga mu bihe biba bikomeye

Umunyamakuru wa Rwandayacu.com yasuye umukecuru witwa Nyiramatabaro Marie, umurenge wa Muko, akagari Ngangi, akaba yarubakiwe inzu avuga ko igiye ku muhindurira imibereho.

Yagize ati : «  Umuryango wa FPR Inkotanyi ni wo waturokoye , iyo utaza kubaho nta n’iyonka yari gusigara , kuko uretse no kuba umututsi yarahigwaga,  byageze n’ubwo abaduhigaga natwe bageze ubwo bisubiranamo bapfa imitungpo babaga bamaze gusahura, ariko FPR yo yaraje itanga ihumure kuri bose, ubu urabona ko bamaye n’inzu , ngiye kugira amasarizo meza, ndashimira Paul Kagame wabashije kugarura ituze mu banyarwanda, kuko abansenyeye inzu bari bazi ko nzahera mu maenga nk’impyisi ariko nkaba narubakiwe inzu ».

Gicumbi hatanzwe ibikoresho n’ibiribwa

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Muko bavuga ko RPFInkotanyi yababereye urumuri.

Umwe muribo yagize ati : «  FPR Inkotanyi, yari igizwe ahanini n’urubyiruko rwaranzwe n’uburere bwiza, aba batubereye itara, na twe tuzagera ikirenge mu cyabo, amahirwe tugira ni uko abagize uruhare mu kubohora uru Rwanda bakiriho, bakomeza kuduha impanuro, tuzazigenderaho dukomeza gusigasira iterambere n’ubumwe bw’abanyarwanda ».

Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu majyaruguru ruzwiho kuremera imiryango itishoboye

 

Perezida w’urugaga  rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru Bwana Robert Biringiro asobanura impamvu bagize iki gitekerezo.

Yagize ati : «  Iki giyekerezo twakigize nk’ingaga zombi , abagore n’urubyiruko, kugira ngo na twe dukomeze kugira uruhare mu kwita ku banyarwnda babaye duhereye kuri aba barokotse Jenoside, tubahumuriza mu gihe twitegura no kwibohora ku nshuro ya 26, ku wa 4/Nyakanga 2020,iki gikorwa kandi tuzakomeza kuko imiyoborere myiza ni yo shingiro ry’imibereho myiza y’umuturage ».

Abahawe inkunga na bo bashimira FPR Inkotanyi yatoje abanyarwanda umutima w’urukundo n’ubumwe buhamye.

Usibye kandi akarere ka Gicumbi, aho  imiryango igera kuri 23 muri 25 yahawe ubwisungane mu kwivuza ; no mu karere ka Gakenke, n’aho hatanzwe inka  yo inka imwe.

 1,896 total views,  2 views today