Nyabihu:Abanyamuryango ba Sacco Rugera babangamiwe no guhabwa serivise mu nzu  idasobanutse

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyamuryango ba Sacco Rugera babangamiwe no kuba bahabwa serivise mbi  kubera inyubako ntoya , kandi bigaragara ko ishaje, ibintu bituma ngo batabasha kwirinda Covid19, Ubuyobozi bwa Sacco Rugera bwo butangaza ko iki ,mibazo bukibona ariko ngo izira iracyari ndende, kugira ngo babe bakubaka inyubako ijyanye n’igihe.

Umwe mu banyamuryango ba Sacco Rugera,Ukizuru Adrien  wo mu kagari ka Nyagahondo

Yagize ati: “Nk’ubu mpamaze amasaha agera kuri ane nta serivise ndahabwa ibi biterwa no kuba iyi sacco ikorera ahantu h’imfundanwa, nta buhumekero, ntitubona aho twicara, tekereza kubona Sacco imara imyaka igera kuri 12, abanyamuryango batanga imisanzu, kandi bigaragara ko yunguka, ariko ntitugire ikibanza cyo kubakamo inzu, tugahora dukorera ahantu mu kumba kadasobanutse, ikindi nko muri ibi bihe byaCovid 19, bwo hari ubwo bamwe bashobora kwanduza abandi, turasaba Umucungamutungo wa sacco yacu klugaragaza ubushake bwo gukorera ahantu hasobanutse”.

Undi  munyamuryango wa Sacco Rugera  we avuga ko atumva neza imikorere y’abayobozi ba Sacco yabo, ngo kuko ntibyumvikana kuba sacco nk’iriya ifite abanyamuryango basaga 5000, babura gukorera ahantu hasobanutse.

Yagize ati: “ Twebwe nk’abanyamuryango twibaza impamvu Gerant wacu adashyira umuhate mu kutwubakira ahantu ho gukorera hasobanutse, amabati arashaje, nta bwiherero busobanutse wahasanga, iyo twicaye ugira ngo ni muri kabari k’urwagwa, turi abanyamuryango batari munsi y’ibihumbi bitanu ariko kwiyubakira inzu isobanutse twajya duherwamo serivise nziza kandi inoze byaratunaniye, ibi njyewe mbona uruhare rw’abayobozi bacu arirwo rubura, ikindi kugeza ubu nta nama n’imwe yari yaterana ngo tumenyeshwe uko umutungo wacu uhagaze ngo nibura turebe abura dutange imisanzu twiyubakire aho gukorera hasobanutse”.

Abagana Sacco Rugera babangamiwe no kuba inzu baherwamo serivise ari ntoya kandi ikaba ishaje (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umucungamutungo wa Sacco Rugera,Munyentwali Pierre  Celestin, we atangaza ko nawe asanga kubaka bikwiye ariko kugeza ubu nta sambu bafite ariko ngo bari mu nzira yo gushaka uburyo bakubaka ahantu ho gukorera.

Yagize ati: “  Muri gahunda y’imyaka itanu iri  imbere , duteganya kuzashaka aho ,ubaka ahop gukorera, turateganya kuzubaka muri santere y’ubucuruzi ya Gashushya, ibi bizatuma abanyamuryango babonera serivise ahantu hasobanutse, ntibivuze ko na hano hataba heza naho ariko twasanze iki kibanza kiri mu muhanda, ubu turimo turashakisha ikibanza rero, n’aho kubavuga ko batazi uburyo umutungo wabo ungana n’uburyo ucunzwemo , abo ntabwo nzi ibyabo kuko buri mudugudu na buri kagari bafite, ababahagarariye nibo dukorana inama na  bo bakajyana amakuru kuri bagenzi babo niba rero batabizi, turakomeza dukore ubukangurambaga bamenye amakuru”.

Umucungamutungo wa Sacco Rugera avuga ko nyuma y’imyaka itanu bazaba bamaze kubaka  aho gukorera hasobanutse (foto Ngaboyabahizi Protais).

Munyentwari akomeza avuga ko muri ibi bihe bya Covid19, bagerageza kujya binjiza abanyamuryango bake bakwira mu nzu bakoreramo abandi bagasigara hanze mu kibuga kandi batandukanye, ku bijyanye n’inama byo ngo ntibyakunda muri ibi bihe bikomereye isi n’u Rwanda muri rusange bya Covid19.

Sacco Rugera yafunguye imiryango  muri 2009, ikaba ifite abanyamuryango 6768, kandi ubuyobozi burateganya gukomeza kubongera binyuze mu bukangurambaga, dore ko kuri ubu iyi Sacco Rugera iteganya no gufungura amashami mu masantere anyuranye y’ubucuruzi yo mu murenge wa Rugera.

 1,533 total views,  2 views today