Rusesabagina yitabye ubutebera bwa mbere amenyeshwa ibyo aregwa

 

Ngaboyabahizi Protais

Kuri uyu wa  mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 Paul Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abamwunganira bagaragaza ko urwo rukiko yitabye rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Iburanisharyatangiye  Urukiko rusoma umwirondoro wa Rusesabagina Paul, wemeye ko uwo mwirondro ari uwe, asomerwa n’ibyaha aregwa birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambanira no gushishikariza gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba n’ibindi.

Abamwunganira bagaragaje inzitizi 3 zigaragaza ko urwo rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha afite.

Muri izo mbogamizi harimo kuba Rusesabagina atabarizwa muri Kicukiro ahubwo muri Gasabo kuko ahafite inzu, ubundi bakagaragaza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ari inama yakoresheje mu bihugu by’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo bisanga ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.

Paul Rusesabagina (uri hagati) yemeye ko umwirondoro we ariwo

Inzitizi ya 3 ni ibyaha umwunganira Me Rugaza yavuze ko 6 bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha atigeze akorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda.

Me Rugaza David umwe mu bunganira Rusesabagina, yavuze ko urukiko rw’aho umukiriya we yari atuye ari rwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama (ku Kibuga Mpuzamahanga k’indege), bikaruha ububasha bwo kumuburanisha.

Kuba yarubatse i Nyarutarama mu 2004, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuhubaka no kuhagira ikibanza bitavuze ko ari ho yari atuye ubwo yafatwaga ndetse ko atari ho yafatiwe. Ikindi Rusesabagina mu nyandiko mvugo yatangaje ko atuye mu Bubiligi.

Ku nzitizi y’amategeko y’uko hakagombye gukurikizwa ayo mu 2012 bitewe n’igihe ibyaha akekwaho yaba yarabikoreye, ubushinjacyaha buvuga ko byasuzumwa.

Ku bwenegihugu, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atigeze atakaza ubw’u Rwanda nubwo abamwunganira mu mategeko bavugaga ko mu 1996 kugeza 1999 nta bwenegihugu yagiraga kugeza ahawe ubw’u Bubiligi muri uwo mwaka wa 1999.

 

 1,144 total views,  2 views today