Iburengerazuba: Laboratwali y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera  irizeza abanyarwanda kubaha serivise nziza

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu banyarwanda bakunze kuvuga ko, ibiciro byo muri Laboratwali y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensics Laboratory) biri hejuru akaba ngo ariyo mpamvu bamwe na bamwe iyo bahuye n’ikibazo kibasaba kwifashisha kiriya kigo bahitamo kubyihorera kubera ko amafaranga bumva ko ari menshi.

Umwe mu bakobwa batwe inda wo mu karere ka Burera, Umurenge wa Gahunga, avuga ko yatewe inda n’umusore wo mu rugo yakoragamo , ageze mu buyobozi bw’umurenge bamubwira ko azajya gushaka amafaranga agapimisha ADN, maze ngo bamubwiye amafaranga asanga atayabona ahitamo kubyihorera, ibuntu byatumye ikibazo cye akihorera.

Yagize ati: “ Nasigaraga mu rugo rimwe na rimwe n’umuhungu wo mu rugo nakoragamo mu karere ka Rwamagana, aza kumfata ku ngufu, antera inda mbibwiye mabuja bahita banyirukana ngaruka muri Buera, maze kubyara ababyeyi b’umwana mbasaba kumfasha baranga, niyambaza ubutabera hari mu mwaka wa 2017, bambwira ko nzagana ikigo gishinzwe gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga, kandi bambwira ko ari ibihumbi 600, mbonye ko nta n’icummi mfite, n’aho mvuka turi abakene ndinumira ndera umwana, ubu Data yamwiyanditseho mu irangamimere, mbese ubu uyu mwana wanjye ni mwene Data mu buryo bwemewe n’amategeko, ndifuza ko ibiciro byagabanuka kugira ngo haboneke ubutabera kuri bose, cyangwa yenda bazashyiremo nkunganire”.

Ubwo umuyobozi wa  Rwanda Forensics Laboratory (FRL) Lt Col Dr Karangwa Charles yaganiraga n’inzego z’ibanze mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko icyo ikigo abereye umuyobozi kigagamije; ari uko buri munyarwanda ukigannye ahabwa serivise nziza ku bijyanye n’ubutabera, maze aboneraho no kubwira abanyarwanda ko ikibazo k’ibiciro ku batanga ibizamini bigamije kubaha ubutabera birimo kwigwaho.

Yagize ati: “ Ni byo koko hari ubwo bamwe bashobora kuba batinya kugana RFL kubera ko yenda batazi amakuru n’imikorere yacyo, ariko siko bimeze kuko icyambere ni uko duha abanyarwanda serivise nziza, ku bijyanye n’ibiciro rero,kuri ubu bigiye kugabanukaho 60%, kubera ko ibyo dukoresha byose by’ibanze biva hanze, rero ni yo mpamvu kugira ngo ugabanye ibiciro  ni yo gahunda ya Leta kugira ngo abanyarwanda bashobore kubona ubutabera , ariko hari aho utagabanya ngo urenze kuko n’iyo Laboratware yageraho igafunga, ni yo mpamvu rero tuzakomeza turebere hamwe n’inzego zitureberera turebe ukuntu ibiciro bitazamuka cyane , ariko tukamenya ko umunyarwanda akishoborera ibyo biciro agahabwa serivise nziza, bityo ubutabera ubutabera bukomeze kunozwa mu Rwanda”.

Lt Col Dr Karangwa Charles yongeraho ko kuri ubu  RFL urwego Imaze kugeraho rushimishije ngo cyane  n’ibihugu by’amahanga bisigaye bza gupimisha mu Rwanda akaba asaba buri Munyarwanda wese ko akwiye kumenya serivisi zitangwa n’iki kigo kugira ngo  hatazagira uwongera kubura ubutabera ,kurenganywa avuga ko atamenye ko ikigo gihari kandi gitanga serivisi zunganira mu butabera.

Kugeza ubu mu ntara zimwe RFL imaze kugera ikora ubukangurambaga , nko mu Ntara y’Amajyarugu, Amajyepfo n’aha Iburengerazuba usanga abayobozi  b’aho mu by’ukuri bagenda bayisobanukirwa ariko bikaba bisaba ko ubu bukangurambaga bugera no hasi, nk’uko Umunyamabanga  Nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florance yabitangarije Rwandayacu.com, aho asanga we nk’umuyobozi azi imikorere ya kiriya kigo, ariko ko inzira ikiri ndende ngo n’umuturage akimenye, bityo aharanire ubutabera bwe.

Yagize ati: “hari aho wasangaga ibimenyetso biboneka mu buryo bugoye,ubukangurambaga buduhaye umukoro wo kwegera abaturage mu buryo bwihariye abakora ibyaha bakabihakana turabamenyasha ko bitazongera, ubufatanye n’abaturage buzakomeza ariko ubu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi buzatuma dusenyera umugozi umwe mu guhangana n’ikibazo cyo kubura ibimenyetso ngo ubutabera bunoze butangwe, bitwe nyine no kutamenya imikorere na serivise bya RFL”.

 

 

 

 485 total views,  2 views today