Igihe imikino ya CHAN izabera cyagiye ahagaragara

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Imikino ya CHAN imaze kwimurwa nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru muri Afurika   (CAF) rifashe umwanzuro wo gusubika imikino ya  CHAN yagombaga gukinwa mu kwezi kwa Mata 2020.

Amatariki aya marushanwa azaberaho yamaze gushyirwa kumugaragaro aho biteganijwe ko azakinwa kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza kuya 7 Gashyantare umwaka utaha wa 2021
Mu nama yahuje Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe muri Afurika yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeli 2020 yanzuye ko , aya marushanwa nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko agakinisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu imbere muri  shampiyona  yagiye ahagaragara ndetse bimenyeshwa ibihugu.

iyi mikino ya CHAN akaba ari rimwe mu marushanwa yasubitswe bitewe n’icyorezo cya   Covid19 cyugarije isi.

u Rwanda n’igihugu kigomba kuzitabira aya marushanwa rukaba  ruherereye mu itsinda rya 3 rikomeye cyane  hamwe n’ibihugu bikomeye hano kuugabane wa Afurika aribyo Uganda, Togo na Maroc ikaba ifite  igikombe cya CHAN giheruka gukinwa.

CHAN ikaba yaratangiye gukinwa  mu mwaka wa 2009 binyuze ku  gitekerezo  CAF yagize cyo kugaragaza abakinnyi bashoboye  kandi bafite impano  bakina imbere mubihugu byabo mu  mashampiyona ariko bikaba byagoranga kugira amahirwe yo kwigaragaza .

ikipe imaze gutwara iki gikombe inshuro nyinshi ni igihugu cya  (DRC) Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo niyo yagitwaye kenshi kuko igifite  inshuro(2), igikombe gitaha cya CHAN kizakirwa n’igihugu cya  Algeria muri 2023 nubwo  amatariki atarashyirwa ahagaragara.

 

 1,962 total views,  2 views today