Igihe imikino ya CHAN izabera cyagiye ahagaragara
Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Imikino ya CHAN imaze kwimurwa nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru muri Afurika (CAF) rifashe umwanzuro wo gusubika imikino ya CHAN yagombaga gukinwa mu kwezi kwa Mata 2020.
Amatariki aya marushanwa azaberaho yamaze gushyirwa kumugaragaro aho biteganijwe ko azakinwa kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza kuya 7 Gashyantare umwaka utaha wa 2021
Mu nama yahuje Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe muri Afurika yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nzeli 2020 yanzuye ko , aya marushanwa nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu ariko agakinisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu imbere muri shampiyona yagiye ahagaragara ndetse bimenyeshwa ibihugu.
iyi mikino ya CHAN akaba ari rimwe mu marushanwa yasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid19 cyugarije isi.
u Rwanda n’igihugu kigomba kuzitabira aya marushanwa rukaba ruherereye mu itsinda rya 3 rikomeye cyane hamwe n’ibihugu bikomeye hano kuugabane wa Afurika aribyo Uganda, Togo na Maroc ikaba ifite igikombe cya CHAN giheruka gukinwa.
CHAN ikaba yaratangiye gukinwa mu mwaka wa 2009 binyuze ku gitekerezo CAF yagize cyo kugaragaza abakinnyi bashoboye kandi bafite impano bakina imbere mubihugu byabo mu mashampiyona ariko bikaba byagoranga kugira amahirwe yo kwigaragaza .
ikipe imaze gutwara iki gikombe inshuro nyinshi ni igihugu cya (DRC) Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo niyo yagitwaye kenshi kuko igifite inshuro(2), igikombe gitaha cya CHAN kizakirwa n’igihugu cya Algeria muri 2023 nubwo amatariki atarashyirwa ahagaragara.
1,896 total views, 2 views today