Rusesabagina yateye FLN inkunga y’amayero ibihumbi 20

 

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n’ufungwa n’ufungurwa ry’agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w’inyeshyamba za FLN inkunga y’amayero ibihumbi 20 angana na miriyoni zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko ariko atari we watumye uwo mutwe kujya kwica abaturage.

Rusesabagina witabye urukiiko bwa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2020, akurikiranweho ibyaha 13 byose bishingira ku buhamya bw’abantu, ku nyandiko zitandukanye ndetse n’ibyo we nk’uregwa yihamiriza ubwe.

Muri ibyo byaha aregwa harimo  kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo: Umushinjacyaha yashingiye ku itangazo rya FLN rivuga ko ari umutwe washinzwe na MRDC ryakozwe n’uwari umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte.

Ikindi cyaha ni ikijyanye Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, kikaba kiri mi byaha yemeran’ubwpo hari ibyo yahakanye. Yagize ati: “Mu bibazo nabajijwe, ibyo nasubije ‘Yego’ ntabwo ari byinshi, ariko icyabazaga ngo ‘wafashije FLN’! Naravuze nti ‘Yego’ nafashishije FLN ibihumbi 20 by’amayero”.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko rusesabagina yari umuterankunga w’imena wa FLN kuko mu nkunga yuwo mutwe wari umaze gukusanya  ari mu bantu bitanze menshi. Buvuga ko amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa bya FLN, MRCD ya Rusesabagina yayanyuzaga kuri konti y’Umunyekongo witwa Baroka Christian hakoreshejwe uburyo bwa Western Union.

Umubitsi wa MRCD witwa Munyemana Eric hamwe n’uwitwa Ingabire Odette, bagaragazwa mu nyandiko z’ibigo bya Western Union na Money Gram, ko ari bo bohererezaga amafaranga FLN na Callixte Nsabimana wavugiraga uwo mutwe ari mu birwa bya Comores.

Rusesabagina (uri hagati) yunganirwa n’abanyamategeko babibiri(foto Imvaho Nshya).

Ubushinjacyaha buvuga ko bwahawe amakuru na Polisi yo mu Bubiligi yasanze muri mudasobwa ye, mu byo yivugira, mu nyandiko z’ibigo byohereza amafaranga mu mahanga, no mu buhamya n’inyandiko-mvugo bya Nsabimana Callixte.

Ibirego kandi bishingirwa ku buhamya bw’abarokotse ibitero bya FLN i Nyaruguru na Nyamagabe ndetse n’ubw’abana 82 babwiye ubushinjacyaha uburyo binjijwe muri FLN.

Hari n’ibindi bishingirwa ku bivugwa n’ibitangazamakuru byo kuri internet (murandasi) birimo radio yitwa ‘Ubumwe’ ikorwaho n’uwitwa Mukashema Esperance, “Rusesabagina akaba amuhemba amadolari 300 buri kwezi”.

Nyuma yo kumva ko FLN yishe abantu i Nyaruguru na Nyamagabe, Rusesabagina yagize ati “Mbisabiye imbabazi, nsabye imbabazi iyo miryango ndetse n’igihugu muri rusange”.

Ibyaha 13 Rusesabagina aregwa bishingira ku buhamya bw’abantu, ku nyandiko zitandukanye ndetse n’ibyo uregwa yihamiriza ubwe, ariko akavuga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe FLN yakoze bitari mu byo bayitumye nk’abayobozi.

Mu rukiko, Rusesabagina yunganiwe n’Abunganizi mu by’amategeko babiri ari bo David Rugaza na  Emelyne Nyumbo bose basabaga ko yafungurwa akaburana ari hanze kuko ngo ari umuntu mwiza wahawe n’ibihembo mpuzamahanga.

Nyuma yo kumva ubushinjacyaha burega Rusesabagina runamusabira gufungwa by’agateganyo, ndetse n’abamwunganira bamusabira kuburana adafunzwe ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza, urukiko rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, saa munani z’igicamunsi.

 

 2,292 total views,  2 views today