Musanze: Abaturage binubira ruswa bakwa na bamwe mu bakuru b’imidugudu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu mirenge inyuranye, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo baterwa n’abakuru b’imidugudu babaka ruswa mbere yo kubaha serivise, bitwaje ko badahembwa.Ibintu bavuga ko bibadindiza mu iterambere.Inzego zinyuranye z’ubuyobozi zitangaza ko iki kibazo bukizi kandi hagenda hafatwa ingamba zinyuranye kandi zikaze.

Kuba abayobozi b’imidugudu ari abakorerabushake ngo ni kimwe mu bituma, baka umuturage imitiyu, amafaranga y’urugendo, inzoga y’umutware, inzoga y’ikiziriko  n’ibindi nk’uko umwe mu baturage bo mu kagari ka Ruhengeri yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “Twe umukuru w’umudugudu wacu yaratuzengereje yitwaje ko adahembwa; iyo ugiye kumusaba serivise akubwirako ukwiye kumushakira mitiyu, kugira ngo abashe gukemura ikibazo cyawe, ku buryo iyo umuhaye akantu agufasha guhindura ikiciro cy’ubudehe, ndetse washaka no kwiyubakira akazu nta cyemezo cyo kubaka ukagira icyo umupfunda urubaka; ibi bintu rero bitugiraho ingoruka kuko udafite agafaranga ntushobora kugera ku cyo ufitiye uburenganzira”

Uyu muturage yavuzeko  ko uwahoze ari umukuru  w’umudugudu wa Bushozi, Patrick Jakson Ngaruyinkiko  yamusabye ruswa mu gihe yari agiye kubaka inzu muri uwo mudugudu; ariko agatanga amakuru kugera ubwo afatwa ndetse akabihanirwa

Yagize ati: “Njyewe umukuru w’umudugudu yanyatse ruswa mu gihe nari ngiye kubaka anyaka ruswa y’amafaranga ibihumbi Magana atatu kandi ntayo nari mfite mbona ari ibintu byoroshye kugira ngo ampe serivise dore ko umuntu ahabwa serivise binyuze mu mudugudu, we yansabye ko nyamuha maze nkiyubakira ntanyuze mu nzego zishinzwe imyubakire mu karere, mbona rero bidakwiye ntanga amakuru ku murenge arafatwa arafungwa , ubu yarangije igihano, rwose bamwe mu bakuru b’imidugudu bitwaza ko badahembwa bakaduhohotera, rwose sinzi uko iki kibazo kizabonerwa umuti”

Abafatiwe mu cyuho cya Ruswa  hari icyo babivugaho bakagira inama bagenzi babo

Patrick Jakson Ngaruyinkiko  yahoze ari umukuru w’Umudugudu wa Bushozi , akagari ka Ruhengeri, ni umwe mubafatiwe mu cyuho ari kwaka Ruswa  nawe ashimangira ko inyota yo kwaka ruswa mu  bakuru b’imidugudu ari ikibazo kandi kigira ingaruka ndende, ku wayisabye ndetse n’umuryango we.

Yagize ati: “ Singiye kukubeshya naguye mu cyaha nsaba umuturage inzoga y’amafaranga ibihumbi bitandatu, sinamenya ko yantanze , ambwira ko duhurira ku murenge mpageze nsanga RIB integereje nashyikirijwe ubutabera  mfungwa imyaka ibiri urumva na bwo ni uko nasabye imbabazi nkemera icyaha, gufungwa byansubije inyuma kuko nafunzwe mfite umwenda wa banki nari umukozi ntakaza akazi, ibyanjye kandi byatejwe cyamunara, urumva ko umuryango wanjye nawo warahungabanye,ntibakoraga kuko bahoraga batekereza uburyo mbayeho kandi n’umutungo warahatakariye kuko naciwe amande  n’inkiko,rwose abakuru b’imidugudu bajye bitwararika”.

Uwahoze ayobora umudugudu wa Susa we yanze ko amazina ye atangazwa nawe yafatiwe mu cyuho cya Ruswa; ashishikariza abakuru b’imidugudu kujya bagerageza kwihangira umurimo, dore ko nyuma y’aho arangirije igihano cye yasanze ari ngombwa gukora udateze amaso umuturage ngo aguhe indonke.

Yagize ati: “Nayoboye umudugudu wa Susa , nari nzi ko aribwo buzima bwanjye, urumva nari maze imyaka isaga irindwi nyobora, sinakubeshya rwose uwajyaga kubaka yampaga akantu, ariko umuturage wa nyuma yamfatishije ku mafaranga ibihumbi ijana, narabihaniwe ,nyuma y’igihano nasanze nkwiye kwikorera nkareka gutekereza ko nakomeza gutungwa n’ibya rubanda, niba umuntu yaratorewe kuyobora umudugudu nagire akazi akora kamuhe amafaranga , bizatuma akomeza guhagarara ku bunyangamugayo bwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza  Manzi  Jean Pierre, nawe ashimangira ko mu murenge  ayobora hari bamwe mu bakuru b’imidugudu bagiye bafatirwa mu cyaha cya Ruswa ndetse baranabihanirwa, kandi ngo haracyari n’abakinugwanugwaho abagifite inyota yo kurya ruswa, ariko iyo bumvise ahari icyuho cyayo barabegera bakabagira inama.

Yagize ati: “Ni byo koko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu batajya bagaragaraho ubunyangamugayo bakaka umuturage ruswa, hari abo byagaragayeho mu murenge wacu, nko mu kagari ka Ruhengeri hagaragayemo abagera kuri batatu barirukanwe ku mirimo bari bashinzwe yo kuyobora imidugudu, ndetse kuri ubu barakatiwe barangiza ibihano byabo , ibintu rero usanga bikwiye gukosoka bakumva ko umukuru w’umudugudu yiyamamaza aziko atazategereza umushahara;ikibazo nk’iki rwose mu  murenge wacu kimwe n’ahandi  bibaho ko umukuru w’umudugudu ashobora kukwaka ruswa; ndasaba buri muyobozi w’umudugudu wese ko aba inyangamugayo, agatanga serivise nta kiguzi cyangwa se Leta ikabagenera umushahara kuko baraturembeje kubera inzara njye mbona bafite irenze”.

Uyu  ni umuturage Bwirukiro ubayeho nabi kubera ko yimye Mudugudu akantu (ruswa) (foto Rwandayacu.com)

Uretse mu  murenge wa Muhoza n’ahandi biravugwa ko ba mudugudu babiyogoje

Mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura n’aho iki kibazo cya Ruswa aho Rwandayacu.com yasuye abaturage b’aho baganira ku bijyanye na Ruswa, na bo bashimangira ko ruswa mu bakuru b’imidugudu ihari cyane, bitwaje ko ngo badahembwa, ikindi kandi ngo kuba batagira ibiro bakoreramo ni kimwe mu bituma bihererana umuturage kubera ko bamwe biba ngombwa ko abaturage  basanga  ba mudugudu  ngo zabo nk’uko Umusaza Bwirukiro Pierre avuga ko abayeho nabi  mu nzu y’ikirangarizwa  ikaba igiye kumugwaho burundu ;kubera ko yabuze akantu(ruswa) ngo ahe  mudugudu yubakirwe inzu nziza, cyane ko atishoboye.

Yagize ati “ Mbayeho nk’inyamaswa kuko ndara mu nzu idakinze itagira icyumba, igiye kungwaho kandi murabona ko ari ikirangarizwa, ndara hasi igikuta kimwe cyo hanze urabona cyaraguye, iyo ndi muri iyi nzu ntinya imbwa , abagizi ba nabi n’ imbeho , ibi byose kuba mbayeho gutya ubuyobozi bwo hejuru ntibumenye uko mbayeho rwose Leta nirebe uko nibura yajya ibagenera agashahara nibura ak’ibihumbi cumi baguremo izo mitiyu batwaka ariko tubone ibyo tugomba”

Bwirukiro inzu ye inkuta zashizeho abura kirengera yabuze ruswa yiberaho atyo inzu izamusenyukiraho (foto Rwandayacu.com)

Iki kibazo cyo gusabwa Ruswa wayibura ntuhabwe ibyo ugomba  mu kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze cyagaragaye kandi no ku muryango wa Niyibizi Innocent nawo utuye habi aho bita mu kidodoki cyangwa kiramujyanye yabibwiye Umunyamakuru wa Rwandayacu.com

Yagize  ati: “Ubu aha hantu mba ni nko mu gihuru n’ako ni mu gisambu reba nawe inzuzi ziranda zerekeza ku byatsi turaraho hasi, ndara ndwana n’imisega ishaka kuza kundya n’ibyange, iki gihuru nkimazemo imyaka igera kuri itatu, umukuru w’umudugudu wacu arabizi ariko yanze gutanga raporo ngo mfashwe kubera ko nabuze ibihumbi cumi byo kumuha ngo abone itike ajye ku kagari amvugire, mubwiye ko ntayo mfite arambwira ngo         ntahembwa rwose kuri ubu tubayeho nabi twe abatagira ifaranga ntitwavugana na mudugudu, ubwo nyine tuzipfira ntubona aho mba se nkajye utabona ayo kubaha kuko no kurya ari ikibazo ntaho ndi”.

Umuryango wa Niyibizi wimye Mudugudu inzoga bituma udashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa batishoboye (foto Rwandayacu.com)

Kuri iki cyaha cya  ruswa mu kagari ka Cyabagarura, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Niyoyita  Ali, avuga ko hari bamwe mu bakuru b’imidugudu basaba abaturage ruswa ariko barabarwanya.

Yagize ati: “ Ntibyabura ko mu bakuru b’imidugu barindwi bose baba abere;natwe hano dufite umukuru w’umudugudu wasabye umuturage ruswa tubimenye turamukurikirana arahanwa, bitwaza rero ko badahembwa cyangwa se amafaranga ya mitiyu ababikora ni ibisambo kuko bafite Kode bavugiraho n’ubuyobozi bwabo ndetse nabo hagati yabo,batangirwa ubwishingizi mu kwivuza(mitiweli)ubwose Leta ibafashe ite ko na  bo ubwabo bagiye mu nshingano bazi ko batazabona umushahara, barahari iyo tubamenye turabaganiriza tugakumira icyaha kitaraba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Niyoyita  Ali avuga ko hari ba mudugudu bajya baka ruswa abaturage (foto Rwandayacu.com)

Mu murenge wa Muko akagari ka Cyivugiza, hari bamwe mu bakuru b’imidugudu baka ruswa umuturage kugira ngo ahabwe inka muri gahunda ya Girinka;Habimana Eliab wo mu mudugudu wa  Sangano nawe ashimangira ko ba mudugudu ntawapfa kubahingukaho atabahaye akantu.

Yagize ati: “ Twebwe ba mudugudu bacu birazwi ntimwavugana mutari mu kabari dore ko nta biro bagira, akubwira ko muhurira mu kabari runaka , urumva ntiwagerayo ngo ukomeze umurebere uragura akanywa, mkanjye nabuze inka muri gahunda ya Girinka inshuro ebyiri kubera ko ntatanze inzoga yitwa iy’ikiziriko, ariko narashakishije ku nshuro ya gatatu ntanga ibihumbi makumyabiri ubu inka yanjye igiye kubyara, hano udafite inzoga y’ikiziriko nta nka wabona, umuntu waka ruswa akifuza no kurya kuri ariya mafaranga ya VUP ku basaza batishoboye koko, niba badahembwa Leta izabikurikirane,babone umushara cyangwa se bahabwe ibiro bakoreramo kuko uzindukira iwe ngo uje kumukangura rero mwicire umwaku, bigusaba kwikora mu mufuka rero”.

Uyu muturage womu murenge wa Muko Kivugiza  nawe ashinja Mudugudu we kumwima inka muri gahunda ya Girinka (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko hari amakuru azwi ko hari bamwe muri ba mudugudu baka abaturage ruswa,ariko ko bakomeza gukora ubukangurambaga.

Yagize ati: “Urwego rw’umudugudu mu Rwanda n’inkingi y’imiyoborere myiza kandi imenya imibereho y’umuturage , ni ho ahera azamura ikibazo cye kandi nta kiguzi asabwa, mudugudu nta mushahara agira koko, ariko akwiye guha umuturage serivise, atagize icyo amusaba kijyanye n’indonke, barahari rero abo iyo bafashwe baka ruswa barabihanirwa kandi hari n’abagenda barangiza ibihano kuko bashyikirizwa inkiko, ikindi rero dukora n’udukomeza kubaganiriza ibibi bya ruswa, n’ingaruka bashobora guhura nazo baramutse bijanditse muri ruswa”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Honorable Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abayobozi kudatsikamira umuturage mu gihe baje kubasaba  serivise, birinda kwaka ruswa cyane ko umuturage ahabwa ibyo agomba nta kiguzi.

Yagize ati: “Umukuru w’umudugudu ni umwe mu nyangamugayo zitorwa n’abaturage, ni umukorerabushake, nta mushahara agira ariko afite ibindi agenerwa bimworohereza mu kazi, uhereye kuri telefone n’amanite, byaravuzwe kandi byagiye bigaragara ko hari bamwe muri ba mudugudu baka abo bayobora ruswa, ibi bintu ntabwo byemewe, ntibahembwa ariko nibashaka kujya bihemba binyuze mu ndonke, amategeko ahana uwariye ruswa  azabagonga, nibakore nk’uko babyiyemeje kandi ni umurimo binjiyemo bazi ko nta mushahara, udashoboye gutanga series rero namugira inama yo kubireka aho kugira ngo azakomereze muri gereza,azira amakosa yao kurya  ruswa”.

Minisitiri Gatabazi asaba abakuru b’imidugudu baka Ruswa kubireka kuko afatwa babihanirwa (foto Rwandayacu.com)

Minisitiri Gatabazi yongera ko uwakira ruswa n’utanga ruswa bose hari amategeko abihanira akaba ariho ahera asaba abaturage na  bo kwirinda gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri buri wese uyibasaba

Ni iki amategeko ateganya ku muntu wakiye ruswa n’uwayitanze?

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ku  Ingingo ya 4 rivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) arikokitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanzee.

Raporo y’ubushakashatsi ngarukamwaka yakozwe na Transparency International Rwanda(TI-RW) ikora igamije kureba uko ruswa ihagaze mu Rwanda (Rwanda Bribery Index, RBI), ubwa 2020 yatangaje ku wa 28 Mutarama 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga yagaragaje  ko mu nzego z’ibanze ruswa yazamutse cyane, kuko yavuye ku kigero cya 2,51% mu 2019, igera kuri 4,90% mu 2020, bikaba byaratumye zigera ku mwanya wa gatanu mu nzego zirangwamo ruswa kurusha izindi.

Ikindi kandi ni uko inzego  z’ibanze ziza ku mwanya wa gatanu nyuma y’izindi nka Polisi Ishami ryo mu muhanda, abikorera, RIB na WASAC; imibare yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko ari zo zakiriye amafaranga menshi ya ruswa, kuko mu mafaranga ya ruswa yose yatanzwe umwaka ushize, 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko mu mwaka wa 2020 hatanzwe amafaranga ya ruswa agera kuri 19.213.188 by’amafaranga y’u Rwanda , muri ayo agera kuri 14.288.500 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze, akaba ari zo ziza ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka ushize wa 2020.

Iyi raporo kandi igaragaza ko hakiri imbogamizi  TI-RW yabonye mu gihe yakoraga  ubushakashatsi gishobora gutuma na ruswa ikomeza kwiyongera, ni uko abantu badakunda gutanga amakuru kuri ruswa, kuko 88,1% ntibigeze batanga amakuru kuri ruswa, bavuye kuri 86,8% mu 2019.

Akarere ka Musanze kagizwe n’imidugudu 432,ariko haracyari imwe mu midugudu irangwamo bamwe mu bayobozi bayo bavugwaho ruswa cyane ku bijyanye n’imyubakire, gahunda ya girinka no kugira ngo umuturage agire amahirwe yo guhabwa inkunga yo muri VUP.

 

 3,223 total views,  2 views today