Musanze: Kuba abakuru b’imidugudu nta biro bagira bituma abaturage nta serivise nziza bahabwa

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu nbaturage bo mu karere ka Musanze bavuga kuba abakuru b’imidugudu nta biro cyangwa se ahantu hakoreramo hazwi bituma bahabwa serivise mbi, ndetse ngo hari n’abasaba akantu (ruswa), bakaba bifuza ko aba bayobozi bahabwa aho bakorera hazwi.

Muhawenayo Marie Helene wo mu murenge wa Muhoza;avuga ko kugira ngo azabone ubutabazi bwa Mudugudu bimusaba igihe kinini bitewe ni uko nta hantu hazwi ashobora kumushakira

Yagize ati: “ Kuri ubu iyo dufite ikibazo gisaba gukemurwa na Mudugudu, cyane ko nta biro agira usanga bitugora , hari ubwo ushobora no kumara icyumweru cyose umushaka ntumubone , nta biro bagira , nta gahunda y’iminsi runaka wavuga ngo uramubona cyane nawe aba yifitiye utundi turimo tumutunze buri munsi n’umuryango we  twifuza ko Mudugudu agira ibiro bizwi ndetse na gahunda y’icyumweru mu buryo yakira abaturage”.

Hari abavuga ko kutagira ahantu hakorerwa hazwi kuri ba Mudugudu bituma hsari ubwo barya ruswa nyine kugira ngo ikibazo gikemuke, cyane ko ngo hari abitwaza ko badahembwa ibintu bituma ngo hari abahitamo kwinumira iyo ibibazo bibagwiriye

Ukwigize Aimable wo mu murenge wa Muko yagize ati: “Hari ubwo ureba Mudugudu akoeje kukubwira ko nta mwanya afite wo gukemura ikibazo cyawe bigatuma umuha inyoroshyo kugira ngo nyine uwo mwanya awuguhe, none se ko nta hantu avuga ngo uramusanga, bisaba rero ngo niba umusanze mu kabari ugerageza kwisanisha nawe, ukagura akakwiyumvamo,mu byo ubuyobozi bukwiye kwitaho, ariko nkabisaba Perezida wacu uko yita ku bindi bibazo n’iki nacyo azakiteho muri manda itaha”.

Abaturage bifuza ko Mudugudu wese yagira aho abarizwa hazwi (foto rwandayacu.com).

Uyu  Ukwigize akomeza avuga ko kuri we ababazwa no kuba bamwe mu bakuru b’imidugudu mu gihe biyamamaza ko bazatanga serivise nziza ariko bagakora nta gahunda

Yagize ati: “Kutagira ibiro by’umudugudu ni ubwo ari ikibazo gikomeye kandi mbona hari inzira ndende ariko abayobozi b’imidugudu bakwiye kujya bazirikana klo mu gihe biyamamazaga bari bazi ko nta biro bagira nkaba rero nanenga abajya babaza umuturage ruswa bitwaje ko nta mwanya mu gihe umuturage abiyambaje yenda bahuriye mu nzira”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kuri iyi ngingo butangaza ko inzira ikiri ndende kugira ngo abakuru b’imidugudu babone aho gukorera hazwi nk’ibiro nk’uko Umuyobozi w’Akarerebwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard yabitangarije rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Wowe uravuga umudugudu nyamara n’utugari nta biro tugira, ubu dufite gahunda y’uko nibura buri kagari gakwiye kuba gafite ibiro, ubu turateganya kubaka ibiro by’utugari 5, kandi ni igikorwa tuzakomeza gukora mu gihe ingengo y’imari izagenda iboneka , ku rwego rw’umudugudu rero inzira iracyari ndende, icyambere ntiwapfa kubona ubutaka bwo kubakamo, ariko cyane ubu turimo turakora ubukangurambaga kugira ngo abaturage babyikorere kuko nibura umukuru w’umudugudu abonye aho abaturage be bamusanga ahakorera hazwi byaba ari byiza cyane, kubona ikibanza abaturage bakishakamo ariko haramutse habonetse ubutaka bwa Leta ibyo byakorewa hakubakwamo ibiro by’utugari”.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage w’akarere ka Musanze Kayiranga Theobard

Abakuru b’imidugudu kuri ubu bashimirwa uruhare runini mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwimakaza iterambere n’umutekano mu baturage kuko ari bo bambere bari hafi y’umuturage.

Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432, abaturage bagera ku 368, 267 .

 

 

 202 total views,  2 views today