Rulindo: Mu minsi mike Sina Gerard araba yashyize umutobe w’ibijumba ku isoko

Yanditswe na Chief Editor

Umushoramari Sina Gerard, ukorera mu karere ka Rulindo, akaba kuri ubu yarashoye imari mu buhinzi bw’ibijumba bifite ibara ry’umuhondo, nyuma yo gukoramo ibisuguti, kuri ubu avuga ko mu minsi iri imbere agiye kujya abikuramo umutobe mwiza.
Sina Gerard akaba ariwe nyiri Entreprise Urwibutso, azwiho kuba yongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuri
we asanga nanone ibijumba byavamo ikinyobwa kiza cyane.
Tagize ati: “ Ibijumba ni igihingwa kizana iterambere ku muturage kiramuzamura haba mu buryo bw’imirire ndetse n’amafaranga, ikindi tero noneho cy’akarusho kuri ibi by’umuhondo , ni uko birimo Vitamine A igirira akamaro umubiri. Nabyirutse iwacu turya ibijumba, hanyuma aho ntangiriye ubushoramari (Business ) nagiye muri Amerika ngira amatsiko yo kumenya ibyo barya kugirango babe bafite ubwenge buhambaye ; njya mu iguriro rw’ibyo kurya bitunganyije (super market) nsanga harimo ibijumba bitunganyije biribwa”.
Sina Gerard ngo akiva muri Amerika yiyemeje kongerera agaciro ibijumba.
Yagize ati: “ Nkimara kugaruka iwacu mu Rwanda nahisemo kongerera agaciro ibijumba, ntangira mbinyuza ku mbabura , nkabiteka bisanzwe, ariko noneho nsanga ibyo kubyisangiza n’abiyakirira kuri Nyirangarama bidahagije ntangira gukoramo ibisuguti , amandazi n’imigati nkabikwirakwiza ahashoboka hose”.
Sina Gerard yongera ho ko mu minsi iri imbere azaba akora ibinyobwa byo mu Bijumba , ashingiye ko yabonye byashobora no kubyara umutobe.
Yagize ati: “Nakoze ubushakashatsi nsanga ibijumba bivamo ibintu byinshi , ubu nkoramo biswi n’amandazi, ariko nasanze havamo umutobe mwiza, ubu nkaba ndi kureba uburyo nazawukuramo mu minsi iri imbere, ni umushinga ndimo kwiga numara kurangira nzajya ngura umusaruro mwinshi w’abahinzi; kugirango nabo bakomeze gutera imbere mu buhinzi bw’ibijumba bya orange batabuze aho babigurisha kuko intego yanjye ni ukuzamura umuturage no gushyigikira ibikorerwa iwacu mu Rwanda”.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo, bavuga ko Sina Gerard, yatumye bajijuka maze biteza imbere binyuze mu buhinzi nk’uko Kamariza Egidie abivuga.
Yagize ati: “ Kuva njye natangira guhinga ibijumba by’umuhondo , ngahinga imbuto n’imboga, nkagemura kuri Nyirangarama ya Sina Gerard, nikuye mu bukene kandi biranjijura ubu nkorana na Sacco neza , kandi nishyura mu mafaranga nkura mu musaruro angurira, kuri ubu n’abana bacu rwose bigira mu mashuri yubatse, kandi abana bacu iyo barangije abaha akazi, ibi ni ibintu twishimira kuruta uko bamwe bamara kubona ifaranga bagahunga imisozi bavukaho , uyu we yemeye kubana na twe aduha imirimo twiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murindwa Prosper avuga bishimira ibikorwa bya Sina Gerard, birimo kongerera ibihingwa agaciro ndetse guteza imbere umuturage amukura mu bujiji.
Yagize ati: “ Sina Gerard ni umufatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere kacu ka Rulindo, rwose hari bamwe mu baturage bumvise ibitekerezo bye maze batera imbere, mni muri urwo rwego natwe dushyigikiye ko ibi bijumba bya Oranje twamushyigikira mu gahunda zose afite zo kubiteza imbere, turi gutekereza uburyo byajya bihunikwa igike kirekire, ubundi tuzakomeza ubufatanye na Sina Gerard mu bikorwa by’iterambere ageza ku baturage”.
Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard, kuri ubu yahaye abaturage akazi basaga 700, harimo abafite akazi gahoraho ndetse na banyakabyizi, Sina Gerard afiteishuri ryitwa Fondasiyo Sina Gerard ryigisha ubuhinzi, akaba mu minsi ishizi aribwo yamurikiye Diyosezi ya Kigali Shapeli nziza izajya ifasha abakirisitu gusengera hafi yahawe izina rya Mutagatifu Gerard.

 619 total views,  2 views today