Gicumbi: Aborozi b’ingurube bishimira igikorwa cya RAB cyo kubagezaho intanga hifashishijwe Drone

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ikigo cy’igihugu kita ku buhinzi n’ubworozi RAB, kuri ubu kiri muri gahunda yo kugeza intanga ku borozi b’ingurube mu buryo bwihuse hifashishijwe utudege duto tuzwi ku mazina ya Drone.Ibintu aborozi bishimira cyane.

Gahunda yoi gutera intanga amatungo ni imwe muri gahunda za Leta, igamije kongera umusaruro, umukamo n’inyama ku matungo, kandi ubu buryo ngo butuma intanga zikoreshwa mu buryo  zidapfa ubusa.

Ukuriye aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu Shilimpumu Jean Claude,akaba afite ikigo kita ku buhinzi n’ubworozi (VAF) avuga ko iyi gahunda ije kuborohereza ingendo kandi bayitezemo inyungu nyinshi.

Yagize ati: “  Kuri ubu RAB, irimo kutugeza ho intanga z’ingurube, iyi ni gahunda yo kugira ngo twogere umusaru w’inyama, ibi bizagerwaho rero koko hahuguwe ba Veterineri, bakora uwo murimo , ubundi umuntu yajyaga yirwa akubita urugendo, ajyanye ingurube ku mpfizi, ariko kuri ubu urabona ko Leta itugezaho, intanga tutiriwe dukubita urugendo, ibi bizatuma umworozi, adakubita amaguru, ibi kandi bizarinda indwara zimwe na zimwe umworozi ashobora gukura ku mpfizi zinyuranye”.

Ukuriye aborozi b’ingurube  mu Rwanda Shilimpumu Jean Claude yishimira igikorwa cyo gutera intanga

Shilimpumu akomeza avuga ko gahunda yo gutera intanga ari imwe muzituma intanga zidashobora gusesagurwa

Yagize ati: “ Burya ingurube imwe iyo yuriye inyagazi igasohora rimwe izo ntanga iyo tuzifashe zishobora guterwa hagi y’inguru 10 kugera kuri 14, ikindi ni uko intanga turimo gutera kuri ubu ni ubwoko bw’ingurube bwiza kuko zigira ibiro byinshi kandi, zikagura amafaranga atubutse aho ingurube ishobora kugera ku mafaranga asaga ibihumbi mafana arindwi, ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda, aha rero sinabura no gushimira Leta yacu yitaye ku mworozi, ikamuha ibyo akeneye mu gihe ingurube mu Rwanda mu bihe byashize benshi bayinenga”.

Intanga z’ingurube zifatwa mu buryo bwa gihanga kandi zikabungwabungwa cyane

Iki gikorwa cyo kwihutisha gahunda yo gutera ingurube intanga RAB,igikora ku bufatanye na Zipline Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa za  santere eshanu mu gihugu zo gutera intanga mu gihugu, harimo ikigo kitwa VAF, Muhanga, Bugesera,  Muyumbu na Kisaro,  kubera rero ko izi santere ari nkeya ni muri urwo rwego RAB yahisemo kujya ikoresha za Drone, ibi bizafasha kongera umusaruro w’ingurube kandi z’ubwoko bwiza.

 4,993 total views,  4 views today