Gatsibo:Kiramuruzi abapfakazi ba Jenoside bahujwe  n’ubworozi biteza imbere

 

 

 

Yanditswe na Gasana Jean Baptiste.

 

Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, abagore  20 ,bapfajkajwe na Jenocide yakorewe abatutsi   barishimira ko   igikorwa cyo korora inka  cyabahurije hamwe bakaba bakuramo umusaruro utuma biteza imbere, kandi bikaba byarabakuye mu bwigunge, cyane ko ngo babanaga n’ihungabana Jenoside yabaigiye.

Aba bagore bororera mu rwuri rwa Nduba ruri muri uyu murenge wa Kiramuruzi, bamwe mu bagore bavuganye na Rwandayacu.com, bavuga ko biteje imbere mu miryango yabo kandi bigasana n’imitima yabo, bakaba bororera mu butaka bahawe na Leta.

Mukabutare Theopiste ni umuyobozi w’itsinda bibumbiyemo ryitwa Twisungane bakaba bafite inka zigera kuri 21.

Yagize ati : «  Nyuma ya Jenoside twabaga mu bwigunge, buri mupfakazi akihugiraho twibera mu ihungabana , mu 1995 ni bwo AVEGA yaduhuje, ubu twariyubatse mu bukungu kuko twiteje imbere, ubu navuguruye inzu yanjye ku buryo ntaha ahantu heza , kandi ibi byankuye mu bwigunge, ndasaba ko buri muntu uretse no kuba yararokotse Jenoside agira itsinda abarizwamo , kandi ntidukwiye guheranwa n’agahinda dukwiye kwiyubaka, ntiduheranwe n’agahinda».

Zimwe mu nka zorowe n’abapfakazi ba Jenoside Kiramuruzi ho muri Gatsibo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’umurenge wa Kiramuruzi Yankulije Vestine we ashimira ubutwari abapfakazi ba Jenoside, bagenda bagaragaza bagamije kwiteza imbere no kuva mu bwigunge.

Yagize ati : « Twishimira ibikorwa nk’ibi abapfakazi ba Jenoside bagenda bakora bagamije kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge, ibi ni ibintu byo kwishimira kuko byagaragaye ko n’ubwo bashegeshwe na Jenoside bagiye bishakamo ibisubizo bafashijwe na Leta y’u Rwanda, tuzakomeza kubaba hafi na twe nk’ubuyobozi ».

Kugeza ubu muri Kiramuruzi  habarurwa  abapfakazi ba Jenocide yakorewe abatutsi bagera ku  180 bakaba bibumbiye muri AVEGA AGAHOZO  ,bagiye bigabanyamo amatsinda   y’ibikorwa bitandukanye byaba iby’ubuhinzi, ubworozi ,ubukorikori  n’ibindi. Itsinda Twisungane ryo ryatangiye ubworozi bw’inka mu 1997.

 4,620 total views,  2 views today