Musanze: REB yizeje abarezi ko bagiye kugabanyirizwa inshingano ngo batange ireme ry’uburezi rinoze

Yanditswe na Chief Editor
Mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko hari bamwe mu barezi bahabwa izindi nshingano zidafite aho zihuriye n’uburezi, bityo bigatuma batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, REB itangaza ko bumvikanye n’inzego bireba kugira ngo bagabanyirizwe inshingano zituma batagera ku nshingano zabo.
Ibi babitangaje ubwo bari mu nama y’iminsi ibiri, yateraniye mu karere ka Musanze, aho abayobozi b’ibigo by’amashuri, komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO hamwe n’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB bareberaga hamwe uko ireme ry’uburezi rihagaze n’icyakorwa mu kurushaho kurinoza.
Bimwe mu bibazo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaza ni nko kuba bafite inshingano mu nzego bwite za Leta, bakaba basaba ko ibi bibazo byabonerwa umuti.
Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri yagize ati: “ Hari ubwo umwarimu aba ari muri Komite ya Njyanama y’umurenge .,y’akarere se, ubundi ugasanga ni Perezida w’abanyamuryango ba Sacco, hakaba ubwo atumiwe mu mahugurwa ibi ni bimwe mu bituma adashobora kurangiza na gahunda y’amasomo uko bikwiye, twifuza rwose ko umurezi yagira zimwe mu nshingano adakwiye gukora zibangikanye n’uburezi kuko usanga bimugora cyane”.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi muri REB Dr. Sebaganwa Alphonse, we atangaza ko bumvikanye n’inzego zitandukanye kugira ngo abarezi bagabanyirizwe inshingano zidafitanye isano n’uburezi kugira ngo babone umwanya wo gukurikirana inshingano zabo.
Yagize ati: “ Iki kibazo twakiganiriyeho n’inzego bireba, kuko niba umurezi afite inshingano nyinshi ntiyabasha kubibangikanya ngo abana bige neza, Kuri ubu kandi hakorwa ibishoboka byose ngo mwalimu abeho neza aho ubu umushahara we wongereweho 10% , akaba ndetse yoroherezwa kubona inguzanyo ndetse akagira amahirwe yo ,kujya muri gahunda ya Girinka n’ibindi, ubu rero mwalimu yitaweho rwose ku buryo no kumworohereza kugera ku nshingano ze bizagerwaho 100%”.
Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO Albert Mutesa ,we ashima intambwe uburezi mu Rwanda bugezeho, agashimangira ko ku bufatanye inzego zitandukanye ibitaragerwaho bizabonerwa igisubizo.
Yagize ati: “ Uko tugenda tuvuga uburezi kuri bose dushaka gutanga uburezi kuri bose, hafatwa ingamba zo gusubiza abana bataye ishuri mu mashuri , abana bafata ifunguro ku ishuri , Leta ishyiramo ingufu zo kubaka amashuri, ntibivuze ko nta bibazo bihari , ariko ku bufatanye na Leta natwe nk’abafatanyabikorwa dushyiramo ingufu, duhugura aba bose bireba bizagenda bigera ku musaruro mwiza”.
Iyi nama yari yitabiriwe n’ibigo by’amashuri 34 byo mu karere ka Musanze,bisanzwe bikorana n’ shami ry’ Umuruyango w’Abibumbye ryita ku burezi n’ Umuco(UNESCO). Bikishimira ko bimwe mu bibazo byigirwa muri ubu bufatanye bigenda bibonerwa umuti.

 890 total views,  2 views today