Musanze:Ntakwirara Covid 19 ni icyorezo cyugarije buri wese ku isi.Padiri Tulikumwe

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (ETEFOP/TVT School Musanze) Padiri Turikumwe Revelien, asaba abana n’ababyeyi barerera muri iri shuri gukomeza kwirinda Covid 19 kubera ko iki ari icyorezo cyugarije isi n’u Rwanda rurimoibi akaba ari ibntu ahora asaba abo bose bafatanije umurimo w’uburezi.

Ishuri rya ETEFOP/TVT Musanze ni rimwe mu yatangarije Rwandayacu ko rihangayikishijwe n’icyorezo cya Covid 19, bityo ngo hakaba harafashwe ingamba zikomeye ndetse no kwitwararika cyane, kugira ngo bakomeze kukirinda.

Padiri Turikumwe yagize ati: “ Dutanga amasomo anyuranye azatuma abiga hano babaho neza, ariko muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo cya Covid 19, turitwararika cyane aho buri wese akaraba inshuro nyinshi mu ntoki, akambara agapfukamunwa, kandi twirinda ko muri kino kigo haza urujya n’uruza rushobora kuba rwakwanduza covid 19 hano, abakora bataha nabo rero iyo binjiye tubapima ubushyuhe,kuko ni imwe mu ngamba za Leta yacu,zo gupima abanyeshuri”.

Padiri Turikumwe umuyobozi wa ETEFOP /TVT School , PadirinTurikumwe Revelien

Uyu  muyobozi akomeza avuga ko muri kiriya kigo harimo n’ibyumba bateguye bishobora kwakira bamwe bashobora kuba bakekwaho kuba banduye Covid 19.Ndetse urwaye nawe akajyanwa kwa muganga.

Bmwe mu banyeshuri bavuga ko ingamba bafashe ku bufatanye n’ikigo cyabo ari zo zituma nta cyorezo kinjira mu kigo cyabo nk’uko Umuhoza Fabiola wiga muri iki kigo yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Kuri ubu twebwe nk’abarererwa muri iki kigo , turi abantu bakaraba intoki buri gihe, dushyira hagati yacu, ikindi ni uko kugeza ubu mu kigo cyacu bahora badupima ubushyuhe , kandi ugaragaweho ibimenyetso hari ingamba zafashwe zo kuba hari icyumba ashyirwamo kugeza inzego z’ubuzima zije kumuha ufufasha, turabizi rwose nta we iki cyorezo gisiga kuko twumvise ko hari n’uruhinja iki cyorezo giheruka guhitana”.

ETEFOP/TVT Musanze yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006, ikaba ifite abanyeshuri basaga 600;hakaba higishwa ibijyanye n’ububaji, ubusudizi, ubudozi , ubukanishi , ubutetsi, ubwubatsi ndetse n’ikoranabuha, amasomo biga mu gihe cy’imyaka 3, ariko n’abifuza gukomeza barafashwa,kugeza barangije imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye.

 3,382 total views,  2 views today