Musanze:SACOLA ikomeje kwita ku iterambere ry’umuturage

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange bavuga ko Umuryango SACOLA(Sabyinyo Community Livelihood Association) , ukomeje kubazamurira imibereho myiza  mu nguni zose z’ubuzima, haba mu mibereho myiza ubukungu n’ibindi.Ibi umuryango SACOLA wo uvuga ko ari ibintu uzakomeza kugeza ku baturage ndetse ibikorwa byayo yifuza ko uko bizagenda byaguka bizagera henshi.

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, abo muri iyi mirenge ya Nyange na Kinigi barishimira byinshi, harimo kuba hari aborojwe inkoko ndetse n’abangavu batewe inda kimwe n’abana bo mu miryango itishoboye SACOLA yaremeye.

Byukusenge Ahmed ni umwe mu borojwe inkoko za kijyambere avuga ko agiye kwiteza imbere kandi akanashimira SACOLA

Yagize ati: “SACOLA igitangira nari nzi ko izubaka amashuri igatanga n’amazi n’ibindi by’iterambere ntabwo nari nzi ko baduha n’amatungo , SACOLA bamwe yabahaye n’inka, ubu rero njye bantangirije ku nkoko nizeye ko zizanzamura, ngiye kurya amagi n’abana babone indyo yuzuye, ntabwo uyu mushinga bantangirije sinzawupfusha ubusa ngiye kwigiraho nanjye nkomeze ubu bworozi bw’inkoko”.

Aborojwe inkoko biyemeje kuzibyaza umusaruro (foto rwandayacu.com).

Abandi bashimira SACOLA ni abangavu batewe inda  kimwe n’abandi bo mu miryango itishoboye, bakaba barigishijwe umwuga  w’ubudozi mu gihe cy’umwaka

Uwera Julienne yagize ati: “Ndashimira SACOLA indemeye ikaba impaye imashini , iyi izamfasha kwiteza imbere kandi najya nibukiraho SACOLA, ubundi yaje ije gukemura bimwe mu bibazo umuturage wo muri aka gace ahura nabyo bijuanye n’imibereho myiza, nyuma yo kubyara nabayeho nabi nirirwa mpingira abandi ibisinde none nanjye mbonye imashini ngiye kwiteza imbere”.

Imashini zahawe abangavu biyemeje kuzihangisha umurimo

Umuyobozi w’umuryango SACOLA , Nsengiyumva Pierre Celestin, asaba aborojwe n’abahawe imashini kubibyaza umusaruro bakiteza imbere ntibumve ko bagiye kubyicarana gusa cyangwa se ngo babishyire ku isoko

Yagize ati: “Tworoje imiryango  241 inkoko mu rwego rwo kugira ngo turwanye imirire mibi n’igwingira mu miryango buri mu ryango wahawe inkoko 3, izi rero zigomba kubateza imbere mu buryo bwose , ari ukunoza imirire ndetse n’amafaranga, turabasaba ko izi nkoko bazifata neza ntizagurishe”.

Kubyerekeye bariya bangavu Celestin avuga ko bigishije bariya bakobwa ubudozi bakaba barahawe amasomo mu gihe cy’umwaka

Yagize ati: “uyu munsi twahaye abangavu imashini 60, tubatangiriza n’ikimina aho twabahaye miliyoni 2 bazajya bayakoresha nk’inguzanyo kugira ngo biteze imbere turabasaba no gukomeza kwiteza imbere mu bumenyi , amasmo batakuye hano bazayongereho”.

Umuyobozi wa SACOLA Nsengiyumva Pierre Celestin (foto rwandayacu.com).

SACOLA yatanze inkoko zifite agaciro ka miliyoni 6 n’imashini zifite agaciro ka miliyoni 14,Uyu muryango ukaba uteganya kwagura amarembo ukorera no mu yindi mirene mu minsi iri imbere uko ubushobozi buzagenda buboneka.

 

 

 

 2,574 total views,  2 views today