Amajyaruguru: Abayobozi batinya itangazamakuru baba bafite ibyo bikeka.Guverineri Gatabazi.

Yandinditswe na Bahizi Prince Victory.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 12 Ukwakira 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze bamwe mu bayobozi badatanga amakuru mu gihe itangazamakuru ribabajije ibiri mu nshingano zabo, maze atangaza ko hari ibyo abo bayobozi bashobora kuba bikeka,nko kutuzuza inshingano zabo.
Guverineri Gatabazi yagize ati: “Rimwe na rimwe bikunze kumvikana ko hari bamwe mu bayobozi basa n’aho batinya itangazamakuru, ibi ntabwo bikwiye, kuko itangazamakuru ni kimwe mu bizamura iterambere ry’igihugu iyo rikozwe neza, iyo rero umuyobozi runaka itangazamakuru rimubajije ibyo rikeneye kumenya ku ngingo iyi n’iyi ntibikwiye kuba ikibazo kiremereye , ni asobanure ibiri mu nshingano ze , kuko njyewe nsanga umuyobozi utinya itangazamakuru na we aba afite amakosa cyangwa se aba afite ibyo ahisha, ndasaba rwose abayobozi gukorana neza n’itangazamakuru”.

Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko nanone itangazamakuru ridakwiye kuba biracitse, ahubwo hakwiye kuba ubwuzuzanye hagati yabwo n’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Yagize ati: “ Itangazamakuru ntirikwiye guhangana n’ubuyobozi, ntirikwiye guhora risingiza ntabwo aribyo njye ndisaba, ahubwo nifuza ko ryavuga ibigenda ndetse n’ibitagenda kugira ngo bihabwe umurongo, rikareka gutera urujijo mu baturage , kuko ari umuyobozi n’umunyamakuru , bose icyo bahuriyeho ni umuturage , baharanira imbereho ye myiza, umunyamakuru akore inkuru ariko nane habeho gukeburana ku mpande zombi”.
Ibi Guverineri Gatazi, abivuze mu gihe hari bamwe mu banyamakuru bo mu ntara y’Amajyaruguru binubira ko hari bamwe mu bayobozi b’uturere batajya bitaba telefone z’abanyamakuru.

Umwe mu banyamakuru yagize ati: “ Njyewe hari ubwo mpamagara umuyobozi wa Karere akanyihorera pe nkohereza n’ubutumwa bugufi rwose ngaheba , ibi bintu rero ni bimwe mu bikurura amakimbirane, aho ukora inkuru ukavuga ko ku murongo wa telefone wabuze umyobozi runaka , inkuru yasohoka akaba aribwo aguhamagara, twifuza ko ibi byahinduka umuyobozi akitaba telefone cyangwa se yajya kumushaka ntamubwire ngo genda uzaze ejo kuko hari ubwo umunyamakuru akora inkuru ikamara nk’ukwezi ashaka umuyobozi akamubura amureba”.
Mbonyinshuti Isaie ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke , we avuga ko kwihorera umunyamakuru kuri we abibona nko guca akagozi mu iterambere mu miyoborere.
Yagize ati: “ Abanyamakuru bashobora kugera ku kintu kibangamye ntarahagera , icyo gihe muri bwa bwuzuzanye, aramvugisha nkamuha amakuru, kandi nkihutira na njye kubonera umuti icyo kibazo, rwose kuba umuyobozi runaka yakwihorera umunyamakuru ubwo ni uguca akagozi gahuza ibiraro byombi , kuko ari umuyobozi n’umunyamakuru twese tuba duharanira ko umuturage atera imbere, aha rero ni ngombwa dukorera hamwe mu kubaka u Rwanda”.
Uyu muyobozi akomeza asaba abandi bayobozi kujya bajya bagerageza kwakira ubutumwa nyuma y’akazi yenda kuko haba hari ubwo baba bagize akazi kenshi.

 583 total views,  4 views today