Rubavu: Umuryango IMRO urasaba abanyamadini n’amatorero kugira uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu.

Yanditswe na Cecile Uwase .

Ubwo umuryango IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation), watangaga ibiganiro ku miryango itegamiye kuri Leta , amadini n’amatorero, wasabye by’umwihariko abavugabutumwa gushyira umwete mu guha abayoboke babo inyigisho zishingiye kugukumira inda ziterwa abangavu n’isambanywa ry’abana.

Jules Mugisha  Umukozi wa IMRO ushinzwe ibikorwa  by’uyu muryango avuga ko ikibazo cy’abana batera inda kitari muri Rubavu gusa ahubwo ko kiri mu Rwanda hose, ariko ko sosiyete sivile ifite uruhare mu guhindura imyumviy’abantu mu kurwanya iterwa ry’inda zitateguwe.

Yagize ati: “ Abanyamadini  mbone aribo bahura n’abantu benshi kandi babumva vuba, umuvugabutumwa rero aganirije abayoboke be byarushaho kumvikana, ibi kandi bijyana no kubasobanurira amategeko abarengera, nta muvugabutumwa wakwishimira kuba afite abayoboke batwaye inda bafite abana babayeho nabi , imbaraga hose zirakenewe rero haba muri MAJ na sosiyete sivile muri rusange byazamura imyumvire”.

Umukozi wa IMRO Jules Mugisha ushinzwe ibikorwa , asanga amasengesho akwiye guherekezwa no kudahishira abasambanya abana.

Mugisha akomeza avuga ko gukemura ikibazo cy’uwatewe inda afashwe ku ngufu bidakwiye ko asengerwa gusa, ahubwo ko bikwiye ko n’amategeko ahana ashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “ Imana ubwayo ifite amategeko yayo, umuntu ashobora kwihana, birakwiye rero ko amategeko yashyizweho na Muntu kugira ngo abashe kuyobora  isi bikwiye ko ashyirwa mu bikorwa mu rwego gukosora, ndasaba rero ko sosiyete sivile zigisha amategeko abaturage bitarimo gutekinika , bagamije kwibonera amafaranga y’abaterankunga”.

Bamwe mu baturage bo karere ka Rubavu barimo Umutoni Marie Claire, ashimangira koko ko amadini n’amatorero agize ruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu n’isambanywa ry’aba ibi bintu byacika burundu.

Yagize ati: “ Rwose abavugabutumwa bashyize umwete mu gukumira ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyashira burundu, icyambere aba ari icyaha cy’ubusambanyi imbere y’Imana kandi kikaba ikizira, abayoboke rero bumvise neza iryo kosa , byatuma rwose imibare igabanuka, ikindi ni uko koko niba habayeho ko umwe mu bayoboke ahohoteye umwangavu bitabujijwe ko haba kwiyunga,ariko nanone amategeko akubahirizwa, ndasaba ko abavugabutumwa bigisha ijambo ry’imana ariko nanone hakabaho akanya gato kigisha amategeko nk’uko Polisi isigaye ibikora muri gahunda ya Gerayo amahoro itanga inyigisho mu nsengero”.

Kuri iyi ngingo Pastor  Uwamahoro Samuel, avuga ko abayoboke koko bakwiye kuba abantu bagendera ku mategeko kandi bafiteho ubumenyi.

Yagize ati: “ Kuba uri umuyboke w’itorero runaka ntibivuze ko uri mu yindi si, ukwiye rero kumenya ko igihugu cyubatswe n’abantu bagendera ku mabwirixa kandi bajya n’ibihe, ubu rero twafashe ingamba ko mu nsengero n’aho havugirwa ibibi byo gutera inda abangavu , ndetse no kutamenya amategeko kuko iki n’acyo n’ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda, birakwiye ko abayoboke  tubigije uburenganzira bwabo”.

Serugo Michel Umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere Rubavu,akaba n’Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera, avuga ingeso mbi yo guhishira no kunga imiryango yavutse uwasambanije n’uwasambanijwe bikwiye kuvaho kandi buri munyarwanda wese iki kibazo akakigira ike.

Yagize ati: “ Turasaba ko buri wese aho ari mu kazi ke no mu nshingano ze atanga amakuru ku bijyanye n’abasambanya abana, abavugabutumwa abo mu miryango itegamiye kuri Leta, nibaze duhurize hamwe ingufu turwanye ibi bintu, uwahohotewe abivuge kandi ikintu cyo kumva ko imiryango ihura ikaburizamo iki gikorwa kibi igamije kunga mu buryo amategeko akandagirwa , bikwiye gucika burundu”.

Serugo Michel Umukozi wa MAJ mu karere ka Rubavu.

Ministeri  y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragza ko mu 2019; aka karere ka  Rubavu kaza ku mwanya wa mbere Ntara y’Iburengerazuba mu byaha bijyanye no gusambanya abana b’abangavu, bakanaterwa inda, aho muri Kanama, 2019, habarurwaga abasaga 3000.

 

 1,445 total views,  2 views today