Nyagatare:Tabagwe babangamiwe n’umuyoboro w’amashanyarazi  wa  Nyagatoma- Nkoma-Gishuro, uri kubangiriza imyaka.

 

Yanditswe na Mugabo Eliab.

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare, cyane abo mu murenge wa Tabagwe, bavuga ko bazahura n’ikibazo k’inzara kubera ko hari imyaka yabo, iri kwangizwa n’ikigo cy’iguhugu gushinzwe gukwirakwiza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Nyagatare.

Aba bahinzi babivuga mu gihe REG yiraye mu myaka yabo, iyirandagura kuhagiye gukorwa umuyoboro w’amashanyarazi wa Nyagatoma- Nkoma-Gishuro, hakaba higanjemo ibigori, kandi ngo bakaba babajwe ni uko nta n’ibiganiro bagiranye na REG ngo ibe nibura yabaha ingurane.

Umwe muri aba bahinzi yagize ati: “ Kugeza ubui igori nateye n’imbuto nahawe na Leta, natakarijemo ingufu, sinzi uburyo nzabaho mu minsi iri imbere, ibikorwaremezo ni byiza , ariko nanone birakwiye ko habanza kubaho ibiganiro, rwose nibaduhe ingurane, kuko n’ikirayi cyarimo hano cyose barakiranduye, mbabajwe n’ifumbire , abakozi nahatakarije , ibi bigiye kuntera igihombo gikomeye”.

Imwe mu myaka iri kwangizwa na REG Nyagatare higanjemo ibigori.

Umuyobozi REG ishami rya Nyagatare Niyonkuru Benoit ishami rya Nyagatare., atangaza ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, ngo kuko hagiye gutangira kubarurwa imitungo yabo ku buryo mu gihe cy’amezi 3 bazaba babonye ingurane ku byabo byangiritse.

Yagize ati: “ Kuri ubu twatangiye kubarura ibyangijwe n’uyu muyoboro  w’umuriro w’amashanyarazi wa Nyagatoma- Nkoma – Gishuro, ubu rero turimo gukusanya ibikorwa byangijwe kugira ngo turebe icyo buri wese akwiye , ku buryo rwose nko mu mezi atatu, iki ,ibazo kizaba cyavuye mu nzira, nkabasaba rero kudufasha nanone gutanga amakuru nyayo huzuzwa ibyangombwa byose kugira ngo bazahabwe ingurane zabo”.

Uyu muyoboro ufite intego yo kugeza umuriro w’amashanyarazi mu kagari ka Gishuro ho mu murenge wa Tabagwe,mu mudugudu w’ikitegerezo wa Nyasine.

 792 total views,  2 views today