Nyabihu:  Shyira bamwe mu bagore abagabo babaca inyuma babashinja ko batagira isuku

 

Yanditswe na Editor.

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Shyira  akarere ka Nyabihu, bavuga ko barambiwe no kuba umuco mubi w’ubuharike washinze imizi, aho no muri iki kinyejana hari abagabo bakishora mu bushoreke n’ubuharike.Abagabo bo muri Nyabihu bo bavuga ko ngo kuba bamwe mu bagore barangwaho umwanda, bituma babata bakajya kwishakira inshoreke.

Umwe mu bagabo bo muri uyu murenge yagize ati: “ Umugore umuzana ubona yiyitaho , mwamarana umwaka ugasanga nta gahunda agira nta kumesa ibyo yambaye, ntakwiyuhagira , wamugeraho ugasanga rwose ameze nk’ingurube, icyo gihe rero , uhitamo kumubwira ko akwiye kubikosora, aho kubikosora akicupiza ahubwo akarushaho kugira umwanda, ahubwo akakubwira ko atakirambagizwa, ubwo akumvako yashyikiriye, iyo akurambiye rero ujya kwirebera undi hirya ubona ameze neza”.

Uyu  mugabo yongera ko ngo kubera ko ubuyobozi bwakajije ingamba mu kurwanya ubuharike n’ubushoreke bamwe mu bagabo bahitamo kujya gukodesha ibyumba mu mugi bakaryamanirayo n’abandi bagore.

Muri Shyira/ Nyabihu abagabo basaba abagore babo kurangwa n’isuku

Yagize ati: “ Kubera ko mu cyaro abagore bifata nabi duhitamo kujya za Musanze tugakodesha ibyumba, yenda umuntu akaba yamarayo nk’iminsi ibiri, cyane nk’iyo twasaruye ibirayi hano, ikindi gitera ubushoreke n’ubuharike ni uko hari ubwo abagabo bajya gukorera kure bagera yo bakishakira abandi bagore, gusa ikibazo gikomeye hano ni uko abagore bacu batagira isuku”.

Umwe mu bagore bo muri Shyira, Uwimana Angelic yagize ati: “ Naraharitswe ariko ubu byanteye ubukene , kuko umugabo yatwaye imitungo yose, njye mbona ahubwo abagabo bacu baduharika kubera ko baba bafite amafaranga n’ingeso mbi, ubundi ntibanyurwe na  bo bashatse, isuku se ko tugerageza ni iki kindi twakora ko turi abahinzi , tukaba turera abana twabaho nk’indaya se? abagabo ahubwo bakwiye kwita ku bo bashakanye”.

Bamwe mu bagabo bamaze kumva ibibi by’ubuharike n’ubushoreke, bavuga ko bisenya ingo bigatera n’ubukene.

Kazamarande Jean de Dieu yagize ati: “ Iyo wihaye kujya kubyara abana benshi hanze, ni kimwe mu bituma amakimbirane avuka mu miryango,umugabo agahora mu bibazo aho yarageze mu iterambere hagasubira inyuma njye numva kugira ngo koko igihugu gikomeze gutera imbere no kugira amahoro mu miryango, ikitwa ubuharike cyacika burundu”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, ashimangira ko ubushoreke n’ubuharike butemewe mu Rwanda, kandi ko isuku ari ngombwa ku mubiri no ku myambaro.

Yagize ati: “ Ubushoreke n’ubuharike ni ikibazo gikwiye gucika burundu , kuko no mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda tugenderaho ubu ntibyemewe ko umugabo atunga abagore babibri n’umugore umwe agira umugabo umwe , kuba rero hari abanze kuva ku izima , ubu dukomeza gukora ubukangurambaga, ibindi dusaba abaturage cyane ni uko umuco w’isuku bawukomeraho cyane , mu miryango bagaharanira ko isuku yimakazwa, hari n’abagore bamwe bishoboka ko bitwara nabi ariko igikwiye ni uko abashakanye bakundana”.

Kugira ngo iki kibazo gicike burundu ubu akarere ka Nyabihu , gakora n’imiryango itegamiye kuri Leta harimo nka ADRA Rwanda n’indi.

 1,250 total views,  2 views today