Musanze: Abaturage baratabariza umukecuru Ntawigomwa uba munzu igiye kumugwaho

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze, akagari ka Rwambogo, umudugudu wa Rwunga, akarere ka Musanze;bavuga ko batewe impungenge n’umukecuru witwa Ntawigomwa Ntabanganyimana, uba mu nzu ishaje igiye kuzamugwaho, ni mugihe Ubiyobozi bw’umurenge wa Musanze butangaza ko butazi Ntawigomwa ndetse n’ikibazo ke.

Nyirakaratwa Alphonsine ni umwe mu baturanyi ba mukecuru Ntabanganyimana , avuga ko bafite impungenge ko aba mu nzu  izamugwaho.

Yagize ati: “ Impungenge dufite ni uko inzu izamugwaho, ku bijyanye n’ubuzima bwe ni imbeho ishobora kumwica kuko iriya nzu imeze nabi, aba mu nzu y’utubati 5 sinzi umugiraneza watumuhaye;turasaba ubuyobozi kumukorera ubuvugizi akabona aho aba , kuko dufite ubwoba ko azahira mu nzu, dore ko akambakama agacana no mu muryango, ashobora kugwamo , rwose duhora dufite impungenge”

Nyirakaratwa asaba asaba ko uriya mukecuru yubakirwa (Foto Ngaboyabahizi Protais)

Umwe mu bagabo bo muri Rwambogo nawe ashimangira ko uriya mukecuru akwiye  ubufasha kugira ngo abeho neza cyane ko ageze mu zabukuru.

Yagize ati: “Uriya mukecuru  afite abakazana batishoboye , kugira ngo arye ni uko tuba twamuhaye ibiryo ubundi tukajya kumuhingira iyo tubonye abandi bahinze, byamara kwera abana bakajyamo bakabyangiza, niyo burya umuntu wamuha ubufasha ariko adafite aho kuba ni ikibazo, twifuza ko yakubakirwa inzu nziza ku buryo aramutse atabarutse bamukura ahantu heza”.

Uyu mukecuru Ntawigomwa Ntawanga, iyo umwegereye koko usanga abayeho mu buzima bubi ku buryo no gusobanura ibye biba bimukomereye cyane ko bivugwa ko afite imyaka isaga ijana , akaba yifuza kubakirwa.

Uyu mukecuru yagize Yagize ati: “ Nifuza ko mwanyubakira kuko mbayeho nabi”

Ntawigomwa avuga ko abayeho nabi(Foto Ngaboyabahizi Protais).

Kuri iyi ngingo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Musanze, Dushimire Jean, avuga ko iki kibazo atakizi kandi atazi uriya mukecuru.

Yagize ati: “ Ntabwo kiriya kibazo nkizi ubwo mwabaza abo ku kagari nibo baba bazi abakeneye ubufasha, kandi nzi ko hari urutonde rwakozwe, keretse niba atari autye mu Rwanda akaba ari mushyashya mu Rwanda, nta kindi nakora rero keretse abo ku kagari ,babyemeje cyane ko aribo baturanye n’uwo muturage ni bo mwaganira nabo rero”.

Uyu mugabo avuga ko iyo abaturage bo muri Rwambogo babonye umwanya baha ubufasha uriya mukecuru Ntawanga(Foto Ngaboyabahizi Protais).

Ibibazo by’inzu zishaje mu karere ka Musanze ku batishoboye gikunze kuhagaragara ariko ugasanga bamwe mu bayobozi babigendamo gake cyane kandi abaturage bamwe baba babayeho nabi imbeho ibica.

Mukecuru Ntawigomwa bivugwa ko ngo yaba afite imyaka isaga 100 (foto Ngaboyabahizi Protais).

Kurikira inkuru mu mashusho

 

 1,417 total views,  2 views today