Nyanza: IMRO yongereye ubumenyi abahesha b’inkiko batari ab’umwuga

 

Yanditswe na Yves Butoya

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Nyanza, bavuga ko kongererwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa ngo ar imwe mu nzira izafasha gukemura ibibazo bashyikirizwa n’abaturage ku gihe.

Ibi babitangaje ubwo basozaga  amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’umuryango Ihorere munyarwanda (IMRO)hagamijwe kubibutsa inshingano bafite zo gufasha abaturage mu bibazo byabo birimo ibirebana n’ubutabera.

Abahesha b’inkoko batari ab’umwuga Nyanza bakurikiye amahugurwa bubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19

Abayitabiriye baravuga ko bahungukiye ubumenyi buzabafasha gukemura ibibazo kugihe umuturage ntasiragizwe mu nzego z’ubutabera ahubwo akegerwa hakiri kare agasobanurirwa amategeko amurengera.

Umujyanama muri Komisiyo y’imiyoborere myiza n’ubutabera Umugwaneza Josette

Yagize  ati: “icyo nungukiye muri aya mahurwa ni uko dukwiye kwegera abaturage tukabashishikariza gukurikiza ubutabera bwunga natwe tugaharanira gushyira imbere ijwi ry’umuturage”.

 

Mazimpaka Jules umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza  nawe ashimangira ko aya mahugurwa ari ingirakamaro

Yagize ati: “Iyo habayeho amahugurwa nk’aya bituma twiyungura ubumenyi nko mu mpinduka zigenda ziba mu mategeko tukazimanya ku gihe natwe tukabigeza ku baturage turashima rero uyu muryango Ihorere munyarwanda.

Kajyambere Patrick umuyobozi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyanza asanga kwegera umuturage ari ngombwa cyane

Yagize ati: “umuturage akeneye ko tumwegera tukamwereka uburyo gukemura ibibazo hakiri kare aribyo bimufitiye akamaro ibi bikanyura mu biganiro bibaganisha ku bwiyunge kandi bagakemura amakimbirane yabo.”

Umukozi  w’umuryango Ihorere Munyarwanda ushinzwe ubuvugizi mu by’amategeko (IMRO) Charlotte Mukandungutse na we ngo afite ikizere ko amahugurwa bayakuramo umusaruro ngo kuko abahesha b’ibnkiko bahura n’ibibazo binyuranye by’abaturage mu kurangiza imanza

Yagize ati: “ Turizera tudashidikanya ko aya mahugurwa azatanga umusaruro  kugirango habungabungwe uburenganzira bwa muntu no gutanga ubutabera kubaturage, ibi bikanyura mu kumvikanisha abaturage mu gihe bari mu makimbirane, ibi bizatuma bakora aho guhugira mu manza”.

Umukozi wa IMRO Mukandungutse Charlotte avuga ko amhugurwa batanga agenda atanga umusaruro

Umuryango Ihorere Munyarwanda ukora ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibiteza imbere imiyoborere myiza n’ubutabera.

 

 

 2,436 total views,  2 views today