Kirehe: RIB yasabye abaturage kwitondera ababashukisha ubukire bashaka kubacuruza

Yanditswe na Ngendahimana Jean Pierre.

Mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage uburiganya bukoreshwa n’abakora ubucuruzi bw’abantu n’uko abaturage bakwirinda kugwa muri uyu mutego .

Muri ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Nyamugali, abaturage bemeyeko hari bagenzi babo bagwa muri uyu mutego kubera gushukwa bizezwa akazi keza, ubukire, kubishyurira amashuri ndetse n’ibindi,hari n’abavugako hari bagenzi babo bijandika muri ubu bucuruzi ku bw’amaramuko ariko ngo bihaye ingamba zo kurikumira no kurirwanya.

Nyirahabimana Atanasi yagize ati : « Abisanga bacurujwe babashukisha amafaranga menshi cyangwa bakababwirako bagiye kubangira ababa babo amashuri meza,kubera kutagira umumenyi buhagize ku icuruzwa ry’abantu,  batekeza inyungu gusa ntibarebe ku ngaruka bizabagiraho ariko kuba RIB yaje kuduhugura  twungutse ubumenyi hagize ushaka kudushuka n’uguhita tubimenyesha inzego z’ubuyobozi zitwegereye”.

Abanyakirehe basobanukiwe n’icuruzwa ry’abantu (foto  Jean Pierre)

Nyirahabimana akomeza avugako yungutse ubumenyi burimo kuba bacuruza bimwe mu bice bw’umubiri w’abo baba batwaye bunyago.

Yagize ati : « batubwiyeko bagukuramo umutima bakagushyiramo uw’umusaza, kugukoresha ubucakara ndetse n’ibindi..,ubu bumenyi twungutse tugiye kubusangiza abana bacu, abaturanyi ndetse n’abandi ku buryo uzashaka kudushuka ntaho azinjirira ».

Hakizimana Faustin wo mu Kagali ka Kagasa yagize ati : « Cyane cyane bariya abajya gucuruza abantu bababeshya akazi keza bakababwirako nugerayo uzaba usezeye ku bukenene bakagufatirana bagendeye ku buzima ubayemo”.

Hakizimana akomeza avugako nk’abaturiye imipaka bagomba kugira uhurahe mu gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati : « Nkatwe duturiye imipaka tugomba kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu wabona umuntu utarusanzwe uzi wambutse umupaka,cyangwa uwo bawambukije ugatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi ».

Umukozi wa RIB ushinzwe ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo Njangwe Jean Marie, agira inama  abatuye akarere ka Kirehe by’umwihariko Umurenge wa Nyamugali kwitondera ababashukisha ubukire bashaka kubacuruza.

Njangwe yagize ati : « Mugomba kwitondera ababizeza ubukire, abavugako bagiye kubarangira akazi keza, amashuri ndetse n’ibindi..,kubera ko aya ari amwe mu mayeri akoreshwa n’ababacuruza abantu ».

Umukozi wa RIB ushinzwe ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo Njangwe Jean Marie (foto Jean Pierre)

Njangwe akomeza asaba uruhare  rwa buri wese cyane cyane abaturage mu kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati : « Ubushakashatsi bwakozwe bugaragazako icuruzwa ry’abantu rikunze kugaragara mu turere n’imirenge yegereye imipaka, ibyo RIB yakoze ni ukuza kubigisha no kubasobanurira  uko mwakwirinda icuruzwa ry’abantu, uko rikorwa, amayere bakoresha ndetse n’ibindi, namwe  uruhare rwanyu rurakenewe kuko ari mwe muzi abambukiranya imipaka hano.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Kirehe Rangira Bruno,we ashimira  RIB kuba  yarabateguriye ubu bukangurambaga, anayizeza ubufatanye

Yagize ati :  « RIB ni umufatanyabikorwa, kandi twese dukorera umuturage, turayishimiye kandi kuba yaje guhugura abaturage,ntibirangiriye aha kuko natwe tuzakomeza kubasobanurira uko bakwirinda icuruzwa ry’abantu, yaba mu nama,mu muganda ndetse n’ahandi ».

Umuyobozi w’Akarere Ka Kirehe Rangira Bruno (foto Jean Pierre).

Ubu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage icuruzwa ry’abantu ndetse n’uko ryakumirwa bwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na IOM, bukaba bwibanda ku turere dufite imirenge yegereye imipaka ngo kuko ariho icuruzwa ry’abantu rikunda kugaragara.

Muri aka karere ka Kirehe buzakorerwa mu mirenge 5, bukaba bwaratangiriye mu Karere ka Nyagatare na Nyaruguru, bukomereza mu Karere ka Rubavu,ubu bukaba buri gusorezwa mu Karere ka Kirehe n’aka Gisagara.

 

 337 total views,  2 views today