RDF ntizihanganira Umusirikare wigira akari aha kajya he yica amategeko

 

Yanditswe na Rwandayacu.Com

Minisiteri y’Ingabo (MoD) yatangaje ko guhera tariki ya 10 Kamena Igisirikare cy’u Rwanda  (RDF) gifunze abasirikare babiri bakurikiranyweho guhohotera abaturage bo mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ubuyobozi bwa RDF bwizeza abaturage ko ubutabera buzakora akazi kabwo, ndetse no kuburanisha abo basirikare bizabera mu ruhame aho ibyaha bakurikiranyweho byakorewe.

RDF ngo nta munsi n’umwe izihanganira umusirikare wigira akari aha kajyahe

RDF yamaganye ukwica amategeko y’u Rwanda uko ari ko kose,  ishimangira ko itazihanganira abasirikare b’u Rwanda bica amategeko y’Igihugu cyangwa amahame y’umwuga w’Igisirikare igenderaho arimo guharanira ubutabera, kubungabunga umutekano w’abantu, ibyabo n’Igihugu muri rusange ndetse no gutabara rubanda nk’uko biri mu nshingano zayo z’ibanze.

Ibi Minisiteri y’ingabo yabitangaje ubwo hari hamaze gufungwa abasirikare b’u Rwanda 2 bazira guhohotera abaturage.

Ni inkuru Rwandayacu.Com ikesha Imvaho Nshya.

 

 1,086 total views,  4 views today