Rusizi: Abagize sosiyete sivile basanga hakwiriye imikoranire inoze n’izindi nzego mu gukemura ibibazo by’abaturage

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu bagize  plateforme ya sosiyete sivile mu karere ka Rusizi bavuga ko  hari igihe babona ibibazo by’abaturage bikeneye ubuvugizi babigeza ku buyobozi bw’Akarere ntibubumve  vuba  ngo  bufashe mu kubikemura  byihuse,cyane cyane ibijyanye n’akarengane bamwe mu baturage baba bagiriwe na bagenzi babo cyangwa na bamwe mu bayobozi, bagasanga hakwiye imikoranire inoze n’inzego z’ubuyobozi ngo ibibazo nk’ibyo byakorewe ubuvugizi bijye bikemurwa byihuse.

Ni bimwe mu byo aba bagize plateforme ya sosiyete sivile mu karere ka Rusizi bagaragarije mu nama yari igamije guhuza inzego za Leta n’imiryango ya sosiyete sivile mu karere ka Rusizi, yateguwe na Ihorere Munyarwanda,bigira hamwe imikorere n’imikoranire hagati y’inzego zombi,ariko cyane cyane hagamijwe gusuzuma ibikorwa bari basanzwe bakorana byo guhuza  izo nzego zombi   mu gihe cy’imyaka 2 bashyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ubushobozi bwa sosiyete sivile, abayigize banakangurirwa  uruhare rwabo muri gahunda za Leta.

 

Abari mu biganiro basanze ubufatanye mu nzego zose  ari ngombwa kugira ngo  umuturage abone ubutabera 

Muri iyo nama bamwe mu bagize sosiyete sivile bavuze ko n’ubwo imikoranire yabo n’ubuyobozi na komite mpuzabikorwa  y’urwego rw’ubutabera ku rwego rw’Akarere  imeze neza , hari ibikwiriye kunozwa kugira ngo bimwe mu bibazo by’abaturage izi nzego zombi zishinzwe kureberera bikemuke bamwe muri bo bareke guhora basiragira mu manza cyangwa ngo ikibazo kimare imyaka n’imyaniko kitarabonerwa igisubizo.

Mukankubito Emérance umwe mu bagize plateforme ya sosiyete sivile mu karere ka Rusizi ,

Yagize ati: “ hari byinshi twashatse gukora nk’inzego za sosiyete sivile Akarere ntikabikunde,nk’urugero hari umwe mu miryango igize plateforme yacu washatse kubaka icyumba cy’inama cyagombaga kugirira akamaro kanini abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere muri rusange nyamara ubuyobozi burabyanga  bacyubaka i Nyamasheke,n’ibindi byagiye bishaka gukorwa ubuyobzi bw’Akarere ntibubikunde kandi byari ingirakamaro mu baturage,tugasanga n’iyo ntambwe ikwiye guterwa,imikoranire ikarushaho kunozwa.’’

Umukozi Ushinzwe  ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi Muganga Alain Emmanuel avuga ko Akarere katakwanga ibigirira akamaro abaturage muri rusange uwabikora wese,  ko ikibazo gishobora kuba cyaragiye kiba mu kudahanahana amakuru neza ku bikorwa  bimwe na bimwe,kuko hari ibishobora kudakorwa neza kubera ko ihanahana ry’amakuru ritagenze neza.

Yagize ati: “ Sinumva ko hari ikibazo cy’umuturage sosiyete sivile yakemura ubuyobozi butakemura, kuko n’ubundi sosoyete sivile ntiyakwakira ikibazo cy’umuturage ngo inagikemure ahubwo igishyikiriza ubuyobozi bukaba ari bwo bugikemura bumukoreye ubuvugizi. Ariko iyo ihanahana ry’amakuru ritagenze neza hari ibidashobora kugenda nk’uko sosiyete sivile ibyifuza, tugasanga  hakwiye kunozwa uburyo ayo makuru ahanahanwa kugira ngo ubuvugizi bakora burusheho kugenda neza.’’

Umukozi Ushinzwe  ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi Muganga Alain Emmanuel avuga ko Akarere, kazajya gakemura ibibazo by’abaturage.

Umukozi wa Ihorere Munyarwanda ushinzwe gukora ubuvugizi no gukurikirana ibijyanye n’amategeko Mukandungutse Charlotte  asanga n’ubwo hari byinshi byakozwe na komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera ku rwego rw’aka karere ifatanije na sosiyete sivilemuri iyi myaka 2 ishize hari ibikwiye kunozwa ngo birusheho kugenda neza, ari yo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga  mu gushishikariza ziriya nzego zombi  kunoza imikorere n’imikoranire.

Yagize ati: “ Turasaba inzego zose bireba  guhura bakaganira,bagahuza gahunda y’ibikorwa,bagahuza raporo y’ibyakozwe kuko iyo ibyo bihujwe bakabiganiraho ni ho hagaragara ibikorwa nyirizina byakozwe,bikaba byagira uruhare mu mikorere yazo n’iterambere dushaka.’’

Umukozi wa IMRO Ushinzwe amategeko n’ubuvugizi Mukandungutse Charlotte na we asa  ubufatanye mu bayozi b’inzego zose ari ngombwa mu guha umuturage ubutabera.

Akarere ka Rusizi gakunze kugaragaramo ibibazo  biba byarananiranye ikemurwa, bikagaragara cyane cyane nk’iyo haje abayobozi bakuru b’igihugu, Mukandungutse Charlotte agasanga igihe imikorere n’imikoranire yarushaho kunozwa hagati ya sosiyete sivile n’inzego z’ubuyobozi mu buvugizi n’ikemurwa ry’ibyo bibazo, mu butabera hagezwa bike ibindi bigakemuka mu bwumvikane.

 1,990 total views,  2 views today