Rwamagana: Imiryango itari iya Leta yiyemeje gufatanya na Leta mu gukumira amakimbirane mu baturage

Yanditswe na Nkundiye Eric Bertrand.

Ubwo bitabiriraga ibiganiro byateguwe n’Umuryango ihorere Munyarwanda (IMRO) ku wa 9 Nyakanga 2020, mu nama yahurije hamwe imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Rwamagana n’Inzego z’ubuyobozi mu mushinga ugamije gusobanurira amategeko abaturage mu turere dutandukanye  ,  mu gikorwa gihuriweho n’imiryango ya sosiyete sivile yishyize hamwe kugira ngo ishobore gutanga umusanzu wayo mu rwego rw’ubutabera, bafashe ikemezo ko bagiye guhagurukira gukumira amakimbirane barinda umuturage gusiragira mu manza.

Ibiganiro byavuze ku burnganzira bwa muntu hitawe ko akwiye no kumenyeshwa uburenganzira bwe.

Umutoni Jeanne , Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro; avuga ko bafite ingamba yo gufatanya mu  kurangiza imanza ngo n’izitarangiye bakamenyesha ababishinzwe nazo zikarangizwa

Yagize ati”Tuzafatanya n’imiryango itari iya  Leta mu kumenya no gukemura ibibazo biri mu muryango , kuko tuba tuzi imwe mu miryango ifite amakimbirane, ibi  bizatworohera kurushaho kubikemura vuba. uyu munsi ndahamya ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ageze mu karere ka Rwamagana yasanga ibibazo byarakemutse bitari ku rwego nk’urwo mu myaka yashize”.

Abakurikiranye ibiganiro bya IMRO basanze gufasha umuturage gusoka mu makimbirane adasiragiye mu manza ari ingenzi(foto Nkundiye .B)

Umuyobozi w’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO),Mwananawe Aimable,  yavuze ko bahuje iyi miryango kugirango  babakangurirwe Kugira ngo iyi miryango irusheho kugaragaza uruhare rwayo no kureba uko bafatanya n’inzego bwite za Leta ziri mu rwego rw’ubutabera hagamijwe gukemura ibibazo mu baturage,

Yagize ati:”Ni ngombwa kugira ngo imiryango itari iya Leta kugira uruhare rwayo ,Hari henshi igomba Kugira uruhare kugirango ibibazo birusheho gukemuka, aha ngaha byanyura mu gukomeza gukora ubuvugizi ndetse no kubunga bunyuze mu biganiro , aho kugira ngo umuturage ahore mu manza bituma agwa mu bukene kubera gutakaza ingufu ari mu ngendo aho gukora akirwa asiragira ,mu manza”.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi wa IMRO, asaba sosiyete sivile kurengera umuturage bamusobanurira uburenganzira bwe

Mukiga Victory, ni, Perezida w’imiryango itari iya  Leta mu Karere ka Rwamagana, avuga ko bahura bakamenya ibibazo  bakabihuza bagashaka uburyo bicyemurwa cyangwa ngo bakabishyikiriza inzego bireba

Yagize ati” ibibazo biri muri aka karere ni ibisanzwe, ariko dufite uko bikemurwa tugakorana n’inzego z’umuyobozi tugamije gukemura ibibazo byo mu rwego rw’ubutabera ariko tukanagira uruhare mu gusobanurira amategeko abaturage bagasobanurirwa ibibujijwe n’ibyo bafiteho uburenganzira”.

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), ugamije guharanira uburenganzira bwa Muntu, mu gusobanurira umuturage uburenganzira bwe no kubuharanira, ukaba ukorera mu turere tunyuranye tw’igihugu.

 2,943 total views,  2 views today