Amajyaruguru:Guverineri Gatabazi n’abaturage bashimiye Perezida Kagame.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wasubijwe ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, kimwe n’abaturage bo muri iyi ntara bashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuba yongeye kugarura uyu Guverineri kubayobora bashingiye ko bamubinamo ubunyangamugayo.

Gatabazi abaturage bamushimira ko yifatanya na bo mu bikorwa binyuranye , ahha yari mu gikorwa cyo kubakira  umuturage ubwiherero

Guverineri Gatabazi we ashimangira ko atabona Paul Kagame nk’umuyobozi gusa ahubwo ko ari n’urugero rwiza rw’intwari y’urukundo,  kwicisha bugufi no kutikubira, uhorana Abanyarwanda bose ku mutima.

Guverineri Gatabazi yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira ikizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje avuga ko uretse Perezida Kagame anashimira Umuryango wa RPF-Inkotanyi muri rusange ku buhanga n’ubushozi bakomeje kugaragaza mu kumugirira ikizere.

Yakomeje agira ati: “ Nyakubahwa Perezida nkomeje kubashimira wowe n’Umuryango RPF-Inkotanyi, ku kizere mukomeje kungirira. Nturi umuyobozi gusa ahubwo uri n’urugero rwiza rw’intwari mu rukundo, kwicisha bugufi, kutikubira ukaba n’umugabo uzirikana abantu bose. Utitaye ku buryo duhora tugwaguza, ntuhwema kutugira abagabo n’abagore b’abagiro. Mbijeje, Nyakubahwa n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ko nzakomeza kuba indahemuka. Uyu mwanzuro mwafashe werekana UBUDASA mu miyoborere.”

Bimwe mu bituma abaturage bakumburaga Gatabazi harimo no kuba yabaganirizaga, abasaba kugira imiryango ibanye mu mahoro

Nyuma yo kubona amakuru yo gusubizwa kumirimo Guverineri Gatabazi yagaragaje imvamutima ze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abantu benshi biganjemo abo mu Majyaruguru bagaragaza uburyo bari batangiye kumukumbura, nk’uko  Nyangabo Venant umwe mu baturage bo muri iyi ntara yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Kuba Gatabazi agarutse kuyobora iyi ntara y’Amajyaruguru ni ishema ryacu ndetse n’urukundo Perezida Kagame ahorana kimwe n’ubushishozi Imana yamwihereye , Gatabazi rwose ni umwe mubegera abaturage hari byinshi yadukemuriye kuko n’imisozi we arayizamuka atitaye ku buhaname bwayo.Twiyemeje gukomeza gushyikira Perezida wacu mu iterambere kubera imiyoborere myiza atugezaho”

Gatabazi ahora asaba urubyiruko gukunda igihugu n’umurimo

Ku   wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame ni bwo yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney  ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, nyuma y’igihe kirenga ukwezi ahagaritswe kuri izo nshingano kubera ibyavugwaga ko akurikiranywehoakaba yarahagaritswe ku wa 25Gicurasi 2020

 

 1,370 total views,  2 views today