Kigali:Kubera igihombo gikomoka kuri covid 19,Hoteli ebyiri zigiye gutezwa icyamunara

Yashyizweho na rwandayacu.com

Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara, bikaba bivugwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka zagizweho n’icyorezo cya COVID-19.

Izo Hoteli ni Hotel Villa Portofino Kigali iherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo, na The Mirror Hotel iherereye i Remera muri Gasabo.

Itangazo riteza cyamunara izo Hoteli rivuga ko cyamunara izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera tariki 09 Kanama 2021 kugeza tariki 16 Kanama 2021.

Kimwe n’ibindi bikorwa by’iterambere, izo hoteli zombi ziri mu rwego rw’ishoramari rwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID-19 guhera mu mwaka wa 2020.

Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruza imbere mu nzego zashegeshwe cyane na COVID-19 bitewe n’uko serivisi zo kwakira abantu zagiye zifungwa kenshi ndetse na ba mukerarugendo n’abitabira inama ziba imbonankubone baragabanyuka.

Mu rwego rwo kuzahura amahoteli n’ubukerarugendo kimwe n’izindi nzego zazahajwe n’iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyatangiranye na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu kikaba kigeze kuri miliyari zisaga 350 Frw.

Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA

 

 1,806 total views,  2 views today