Rutsiro: Abagore bakora umwuga w’ubuvumvu bashimira UNESCO ikomeje kubongerera  ubushobozi mu kunoza umwuga wabo

  1. Yandistwe na Ngaboyabahizi Protais

Abagore bibumbiye mu makoperative atatu akora umwuga w’ubuvumvu bo mu karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba, bavuga ko bashimira ishami ry’umuryango wa’bibumbye ryita ku muco (UNESCO) ukomeje kubingerera ubushobozi mu mwuga wabo w’ubuvumvu,aho bahabwa amahugurwa anyuranye ndetse bakaba bagiye kubakirwa aho bazajya bazororera aho bita urwega , ibintu bavuga ko bigiye gutuma bakomeza kongera umusaruro

Ni kenshi mu bihe byahise bamwe mu banyarwanda  bavuze ko nta mugore ukwiye kugera aho bororera inzuki, ariko kubera imiyoborere myiza yatumye abagore bajijuka ndetse no guhabwa ijambo aho bagira uruhare mu iterambere, abagore bo mu Rwanda mu bice binyuranye bakora ubworozi bw’inzuki kandi bwabateje imbere.

Mukasine Emelienne ni umwe mu bagore bakora ubuvumvu  abarizwa muri koperative COOVED, avuga ko yatangiye yorora inzuki mu buryo bwa gakondo, ikindi ngo ntiyari aziko inzuki zikwiye kwitabwaho kandi zigatanga umusaruro ngo ku buryo umuntu yakira

Yagize ati: “Natangiye mfite imizinga 5, kandi na yo ya gakondo, hari mu mwaka wa 2007, kugeza ubu mfite imizinga igera kuri 17, ni akazi kanteje imbere kuko nakuyemo inka ya kijyambere nyuma yo kugurisha ubuki, nubatse inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni 5, abana banjye biga neza kandi amafaranga nyakura ku bworozi bw’inzuki, kuri ubu rero nyuma y’aho UNESCO, itwegereye tugenda duhabwa amahugurwa anyuranye , tumaze kumenya ko ubworozi bw’inzuki nabwo busabwa kubuha umwanya kubwitaho , isuku kubuha agaciro ndetse no kurinda inzuki ibyonnyi, twamaze kumenya ko ubworozi bw’inzuki uretse mu Rwanda no mu mahanga buzamura ababukora bakiteza imbere”.

Abagore bakora ubuvumvu muri Rutsiro bishimira amahugurwa bahabwa na UNESCO (foto rwandayacu.com)

Nyirahabyarimana Felicite wo mu murenge wa Kigeyo, nawe ashimangira ko ubworozi bw’inzuki buzamura ababukora ariko cyane cyane we ngo kwibumbira mu matsinda ni byo by’ingenzi, kandi ko ngo ntawavuga ko ari umuhanga muri ubu bworozi

Yagize ati: “UNESCO kuri ubu irimo kuduha amasomo azatuma natwe tugenda tugahugura bagenzi bacu, mu buryo twavugurura ubworozi bwacu tugendanye n’igihe cyane ko ubona ko n’amashyamba agenda ashira, ubu twebwe inzuki zacu zihova muri parike ya Gishwati na Mukura, abakora ubworozi bw’inzuki rero hari n’ababukorera mu mugi urumva rero ko ibihe byahindutse bidusaba kugendana naamahugurwa ya UNESCO, azaduha ubumenyi bwinshi, kuko twabonye ko n’abanyaburayi bakora umwuga w’ubuvumvu kandi urabona ko baje kuduhugura, abagore bagenzi bacu nibakore bahereye no ku nzuki baziteza imbere, dufite imiyoborere myiza kuko ubu ibya kera ngo kirazira ko umugore adakora ibi, nta murimo ku isi wagenewe abagabo cyangwa ngo undi ugenerwe abagabo, ndashima ubuyibozi bwacu, uruyuki rukeneye jkurya no kunywa amazi”.

Nyirakamineza Chantal ni Perezidante wa Rutsiro Honey LDT; avuga ko ubworozi bw’inzuki kuri ubu umusaruro watangiye kuba muke kubera ko ni inzuki zitagipfa kubona aho zihovera, baka ngo bizeye ko UNESCO, mu maasomo bahabwa mu gihe cy’iminsi 10 bazaba bamaze kumenya icyakorwa  kugira ngo bakomeze bateze imbere ubworozi bwabo.

Yagize ati: “ Kuri ubu ni byo koko abagore borora inzuki babishaka, ariko kuri ubu haracyari imbogamizi cyane ku bijyanye n’imiti batera mu myaka yica inzuki , ikindi kuri ubu amashyamba ntagikura uko bikwiye kuko bayasarura atarakura, kimwe n’ihindagurika ry’ikirere, nko mu bihe by’imvura inzuki ntizihova, turasaba ko amashyamba yajya asarurwa yeze, muri aya mahugurwa rero turimo duhabwa na UNESCO, tuzigira hamwe uburyo izo ngorane zose zabonerwa umuti ku bishoboka  ariko kuko ikirere ntawagitegeka ibyo gikora”

Nyirakamineza Chantal ni Perezidante wa Rutsiro Honey LDT asaba abakora ubuvumvu kongera umusaruro (foto Rwandayacu.com).

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kubera izo mpamvu n’umusaruro wagabunyutse, aho ngo umusaruro babonaga wagiye usubira hasi cyane, turasaba kandi ko abagore bitabirira ubworozi bw’inzuki kuko kugeza ubu dufite imiziga ya gakondo isaga 2800, mu gihe iya kijyambere itageze ku 100.

Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana na  UNESCO Dominique Mvunabandi, we asanga abagore bakwiye korora inzuki cyane ko muri kariya karere ari ubuturo bw’inzuki biturutse ku mahirwe bagezwaho na parike ya Gishwati na Mukura.

Ygize ati: “Byagaragaye ko kano gace kakororerwamo inzuki, aha rero twatekereje ko bikwiye ko abavumvu bakwiye gukora ubuvumvu bijyanye n’igihe, binyuze mu mushinga wateguwe na UNESCO,witwa wemen for bees programe, iyi gahunda igamije gufasha abari n’abategarugori bakora ubuvumvu, kongererwa amahugurwa no kubaha ibikoresho bituma bakora ubuvumvu mu buryo bwa kinyamwuga, kuko bigaragara ko bakora ubuvumvu batagira ibikorersho bihagije kimwe n’ubumenyi”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri komisiyo y’igihugu ikorana na  UNESCO Dominique Mvunabandi(foto rwandayacu.com).

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu mahugurwa barimo guhabwa azatuma bakora ubuvumvu bwa kinyamwuga, aya mahugurwa akaba ahuriweho n’abafatanyabikorwa banyuranye harimo Komisiyo  y’igihugu ikorana na UNESCO, RDB, Rutsiro Honey LTD, n’abandi, mu gihe cy’imisi 10, baba bazi neza uburyo ubuvumvu bukorwa bijyanye n’igihe, kandi nyuma y’amahugurwa buri koperative izubakirwa ahantu h’ikitegererezo buri wese azajya azakuhigira uburyo bwo gukora ubuvumvu, kandi bizajya bisobanurwa n’abagore bakora bakora ubuvumvu.Abagore bagera kuri 33 bibumbiye mu makoperative 13, nibo barimo guhabwa amahugurwa aba bakazajya guhugura abandi bifashishije imfashanyigisho buri wese azaba yatahanye.

Kugeza ubu ikigaragaza ko umusaruro w’ubuki wagabanutse ariyo mpamvu hakwiye kongerwa imbaraga mu gukora ubumvu ni uko mu myaka ya za 2017, hasarurwaga toni z’ubuki ziri hagsari ya 40 na 50, ariko kuri ubu hakaba hasarurwa toni zitageze kuri 30 buri mwaka.

Umukozi wa Priki ya Gishwati -Mukura ushinzwe guhuza Pariki n’abayituriye Placide Niragire asaba abakora ubuvumvu kubungabunga parike (foto rwandayacu.com)

 3,912 total views,  2 views today