Musanze:  Umuhanda Kadahenda -Birira utuma abarwayi barembera mu ngo

Yanditswe na Ngaboyabahizi  Protais

Abaturage bo mu mutenge wa Kimonyi , Akarere ka Musanze;barasaba inzego bireba ko bakubakirwa umuhanda Kadahenda –Birira kubera ko kuba uyu muhanda udakoze neza byabahejeje mu bwigunge, ngo kugeza n’ubwo abarwayi barembera mu ngo  bitewe n’uko imbangukiragutabara itabasha kugera mu  iryango yabo.

Uyu muhanda iyo uwugezemo mu bihe by’imvura uhita wibwira ko abaturage muri byo bihe ubuzima bwabo buba bwahagaze kubera ibyondo byuzura mu binogo biri muri uyu muhanda byuzuramo amazi atemba kugeza n’ubwo aza mu nzu zabo, bakaba basaba ko nibura ngo mu gihe uyu muhanda utari wubakwa bashyiramo igitaka  yenda imigenderanire yakorohamo gake

Hakizimana Azalia wo mu kagari ka Birira yagize ati: “Uyu muhanda ni mpuzamirenge muko iyo uri kuri uyu muhanda uhita ugera mu murenge wa Muhoza na Muko ukongeraho na Kimonyi yacu ari nayo ifiteho igice kinini, baramutse badukoreye uyu muhanda twabona uburyo imyaka yacu igera mu mugi wa Musanze,ikindi ubu nta mbangukira gutabara yakwigabiza ibi binogo n’ibyondo nawe uko ubyibonera harimo amabuye menshi, kuri ubu umurwayi kugira ngo agree ku kigo nderabuzima  cya Birira bidusaba moto kandi igerayo dutanze amafaranga 2000, rwose baturwaneho baduhe umuhanda”.

Umuhanda wuzura amazi ku buryo ajya no mu nzu zo hafi y’umuhanda (foto rwandayacu.com)

Mukamazi Spesiose we avuga kuri ubu ngo hari bamwe barembera mu ngo abandi bakabyarira mu ngo

Yagize ati: “Hari bamwe mu bagore batinya umujijshi ndetse  n’abagabo bagatinya kugenda bisekagura kuri ibi bibuye ndetse n’ibi binogo , abana bacu nabo iyo bava ku ishuri nko mu bihje by’imvura bagera mu rugo bahindanye, iyi nzifa yoce nko mu gace k’itaba amazi agusanga mu nzu, uyu muhanda utamutse ukozwe hano byatworohera kuko iterambere ryasakara hano natwe tukabona amashanyarazi yo ku muhanda”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi Mukansanga Gaudence, avuga ko koko uriya muhanda ukenewe cyane kubera ko uramutse wubatswe ngo wahindura ubuzima n’imibereho by’abanyakimonyi

Yagize ati: “Ikibazo cy’uyu muhanda Kadahenda –Birira natwe turakizi ko usanga harimo ibinogo , ibitare by’amabuye bituma umuntu atabasha kugendamo neza yaba agenda n’amaguru cyangwa ari ku inyabiziga, ubu rero icyo dukora kandi twakoze ni uko iki kibazo twagishyikirije akarere n’ako ubwo kazakorana n’inzego bireba gusa batubwiye ko hagiye gushakwa ingengo y’imari”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi Mukansanga Gaudence (foto rwandayacu.com)

Umuhanda Kadahenda-Birira ukora ku mirenge ya Muhoza-Kimonyi ugakomeza ku buryo ngo uramutse ukozwe byatuma n’imigenderanire y’umurenge wa Muko na Kimonyi iba nta makemwa kandi n’ibiciro ku ngendo byagabanuka.

 

 270 total views,  2 views today