Rubavu: Gahunda y’umurinzi yamaze impungenge abagabo ku bijyanye n’urukingo rwa Ebola

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira.

Abakangurambaga bo muri gahunda yitwa Umurinzi, barashimirwa uruhare bagira  mu gutinyura abagabo kwitabirira gahunda yo gufata urukingo rwa Ebola, mu karere ka Rubavu, ngo kuko iyi gahunda ikuraho ibihuha bivuga abagabo baruhawe babubura ingufu nzo kuzuza inshingano mu buriri.

Ad 26 zebov ni urukingo rwa virusi itera Ebola, kuri ubu rukaba rwaratangiye gutangwa mu karere ka Rubavu, bamwe mu bagabo bakaba baratangiye basita ibirenge, kubera ko bari bafite amakuru mabi ko abagabo baruhawe bibatera uburemba, ibi rero Ikirezi Immaculee ashinzwe itsinda rishinzwe gutumira abakingirwa ryitwa Umurinzi avugako uje wese ashaka urukingo yakirwa agahabwa amakuru ku ikubitiro yose aribyo bituma abagana serivisi zo guhabwa urukingo bakomeje kwiyongera kuko bahabwa amakuru y’ukuri.

Yagize ati” Dukora ubukangurambaga tukigisha abantu tukabaha amakuru yose ku rukingo, bigitangira abagabo ntibarwitabiraga kuko babaga bafite amakuru atariyo, ariko ubukangurambaga buri gutanga umusaruro kuko bagenda biyongera kuko abaruhawe mbere ntacyo rwabatwaye, tuzakomeza kubigisha tubaha amakuru nyayo ku rukingo rwa Ebola kugirango ikomeze ikumirwe mu Rwanda.”

Urukingo rwa Ebola baruhabwa inshuro 2 nk’uko abaganga babivuga.

Uwimana Jean Paul wo mu mutrenge wa  Rubavu , avuga ko gahunda y’Umurinzi yatumye bakangukira gufata urukingo rwa Ebola ngo kubera ko ari icyago gihangayikishije.

Yagize ati” Indwara ya Ebola iraduhangayikishije cyane, yica nabi kandi mu gihe gito, njyewe narishimye cyane umunsi tubwirwa ko habonetse urukingo rw’iyi ndwara,ariko twagendaga duhura  n’amakuru yaje avugako rutera abagabo ubugumba no gucika intege mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina,nibwo twiyemeje kuruharira abagore kuko bo ngo ntangaruka, ariko hagati aho naracunze ngo ndebe bagenzi banjye barufashe nsanga ntacyo rubatwaye,nibwo niyemeje kuza kurufata, kugirango nanjye nkingirwe nk’abandi bityo nihabaho kuba nakwandura icyo cyorezo nzitabweho bimfashe kuba nakira vuba”.

Uyu mugabo yongera ko ngo we n’abana be b’abahungu bari barazibukiye ibyo guhabwa urukingo rwa Ebola.

Yagize ati: “ Njye n’abana banjye b’abahungu uko ari bane twari twarafashe umugambi wo kudafata urukingo rwa Ebola kuko numvaga uyu muryango wanjye ugiye kuzima burundu kubera ko abankomokaho b’abahungu bazaba ibiremba (batazabyara).None Umurinzi watumye nshira amakenga ndakangurira n’abandi bagabo kwitabirira iyi gahunda kandi Minisiteri igakomeza gukora ubukangurambaga, kuri iki cyorezo”.

Mushimiyimana Emmanuel  we ngo yishimira gahunda nziza zishyirwaho na Leta y’u Rwanda

Yagize ati: “Kuko nkorera muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane kandi hakaba hari Ebola nahisemo gukurikiza inama mpabwa n’igihugu kuko kidukunda zijyanye no gukumira,hashyizweho amavomo aho dukaraba intoki,twarabyishimiye cyane kandi turabyiyemeza none bigeze naho duhawe urukingo ku buntu,narufashe barunteye nta kibazo nagize,hari amakuru y’ibinyoma avugako urukingiwe ahita agira ibimenyetso bya Ebola ariyo mpamvu dusaba inzego zose gukumira ayo makuru y’inshamugongo kuko ahubwo ashobora gukoma mu nkokora ibi bikorwa byiza bikaburizwamo bigatuma tugerwaho n’akaga ko kuba Ebola yakwinjira mu gihugu cyacu.”

Urukingo rwa Ebola rwitwa AD 26 Zebov rwatangiye gutangwa bwa mbere mu karere ka Rubavu ku wa  28/12/2019 , ni urukingo rutangwa inshuro ebyiri ,  abo baruhawe bazongera guhabwa urwanyuma rwitwa MVA VN -FILO muri Gashyantare 2020 , kuko gukingirwa inshuro imwe bidahagije.

Mu kwirinda Ebola, abaturage basabwa kugira isuku bakaraba intoki .

Minisiteri y’ubuzima  itangaza ko uru rukingo rwizewe ku kigero cya 97% ariyo mpamvu abahawe urukingo bagomba gukomeza gukaza ingamba z’isuku no gukaraba intoki mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuyikumira no kuyirwanya.

 1,268 total views,  2 views today