Nyabihu: Ishyamba ry’ibiryo rigira uruhare mu iterambere ry’umuturage

 

Yanditswe na Chief Editor

Abaturage bo mu karere ka  Nyabihu,bavuga ishyamba ry’ibiryo uretse no kurya ibiribwa bituruho bakanoza imirire bizatuma babona n’amafaranga yo kwikenuza.

Ishyamba ry’ibiryo ni akarima kagereranywa n’akarima k’igikoni, kakabamo  ibihingwa bitandukanye harimo imboga, imbuto n’ibindi bihingwa bigizwe n’indyo yuzuye,  kakunganirwa n’ubworozi bw’amatungo magufi, inkoko, nkwavu, ingurube n’ibindi byose biba bigamije kurwanya imirire mibi mu muryango

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu, itangirijwe mu Mirenge ine yo mu Karere ka Nyabihu, ya Kintobo, Jenda, Bigogwe na Karago, aho kugeza ubu 80% by’abatuye muri iyi Mirenge bayishimye n’aho 60% bakaba baramaze kuyishyira mu bikorwa, aho bavuga ko banogeje imirire ndetse bakaba bakuramo n’amafaranga bikenuza.

Uwamahoro Bertirde wo mu Murenge wa Bigogwe yagize ati: “ Mbere y’uko iri shyamba ry’ibiryo rigera mu rugo iwanye , mu muryango w’abana banjye uko bari batanu, batatu bari mu murongo utukura, ariko nyuma y’imyaka itatu imirire yabaye myiza, ndetse ntabwo ndya izo mboga , imbuto n’imyaka byeramo gusa kuko nibura mu cyumweru ninjiza amafaranga 1500, nyakuye mu mboga nahinzeho , ibi biranyunganira kuko nkuramo n’ayo kugura indagara, zongera imirire, rwose ishyamba ry’ibiryo ni n’uruganda, kuko rizana amafaranga cyane, rikanoza n’imirire”.

Nkunzimana Fabien wo mu Murenge wa Karago we ngo ahereye ku ishyamba ry’ibiryo amaze kwigurira ingurube yamwunguye.

Yagize  ati “Mbere twarahingaga umusaruro tukawumarira ku isoko, ariko ishyamba ry’ibiryo ryatubereye nk’umurima w’ubwizigame ku mirire myiza mu muryango, ubu umwana nari narwaje imirire mibi umubonye ntiwabimenya, maze kugira ingurube eshatu nzikesha iyi gahunda, mbese n’intwaro twabonye mu guhangana n’imirire mibi no kwiteza imbere”

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Musango Didace, yatangariye Rwandayacu.Com  ko icyuho bari bafite mu mirire mibi cyagabanutse kubera gahunda y’ishyamba ry’ibiryo abaturage bitabiriye

Yagize ati “Mu mirenge ine iyi gahunda yageragerejwemo yatanze umusaruro mwiza aho abagera kuri 60% bamaze kuyishyira mu bikorwa,urugero nko mu Murenge wa kintobo ingo 57 bari barwaje imiire mibi  42 muri zo abana bari mu mutuku, ariko aho batangirije ishyamba ry’ibiryo ntiwahagera ngo ubone umwana ukiri mu mutuku, n’ahandi ubona ko hari impinduka nziza, tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu ikwire  mu karere hose”

Umukozi mu mushinga Hobe wo muri ADRA Rwanda ushinzwe ubuhinzi, ubworozi no kwita ku mirire y’abana bato Niyomugenga Olivier, avuga ko iyi gahunda biteguye kuyikwirakwiza mu Karere

Yagize “ Iyi gahunda  twayigeragereje mu Mirenge ine, tugitangira twapimye abana imirire mibi dusanga bari kuri 58%, mu myaka itatu ishize twongeye kubapima dusanga bari kuri 42%, twatangiye guhugura abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu tugari twose n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge yose kugira ngo iyi gahuda igere mu Karere hose.”

Imibare igaragaza ko akarere  ka Nyabihu mu 2015 ku bijyanye n’imirire mibi igwingira ry’abana ryari ku gipimo cya 59%, nyuma y’ubukangurambaga aho na ADRA Rwanda yagizemo uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, mu ibarura ryakozwe n’akarere mu mwaka wa 2019 ryerekanye ko bageze kuri 42%, ibintu bigaragaragara ko ishyamba ry’ibiryo rigira uruhare mu kunoza imirire.

 642 total views,  2 views today