Musanze: Gataraga bavoma ibirohwa kandi baturanye n’uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze baavuga ko bagorwa no kubona amazi meza kandi baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo ahubwo ngo ayo amazi akigira ahandi bo bagasigara bavoma ibirohwa bitemba.Ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga bwo butangaza bahawe amavomo ahubwo ngo banga kuyavoma bakigira kuvoma amazi atemba.
Umwe mu baturage bo u kagari ka Rubindi, Umudugudu wa Butakanyundo yagize ati: “ Ni ishyano kuba uturiye uruganda rutunganya amazi wowe ukaba winywera ibirohwa, nkatwe urabona duturanye n’uruganda rutunganganya amazi rwa Mutobo, amatiyo anyura mu mirima yacu akwirakwiza amazi mu mugi wa Musanze no mu yindi mirenge igize akarere kacu, ariko twe tuvoma ibirohwa bitemba kandi biba byavuye no muri urwo ruganda, ikindi n’ibyo birohwa tubibona twakoze urugendo, turifuza amavomo rwose”.
Abaturage bo mu gataraga bavoma amazi atemba hafi y’uruganda
Uyu muturage akomeza avuga ko gukoresha amazi mabi bituma bahora barwaye indwara zikomoka ku mwanda
Yagize ati: “ Kuri ubu rwose abana bacu natwe ubwacu abantu bakuru duhora twivuza indwara zikomoka ku mwanda harimo inzoka cyane cyane ibi bituma duhora twivuza ; ndifuza ko rwose baduha uburyo bwo guhora tuvoma amazi meza meza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Kabera Canisius avuga ko abaturage bo bafite amavomo ahubwo banze kuyagana
Yagize ati: “Kuba bariya baturage bavuga ko nta mazi meza bafite barabeshya ahubwo hari amavomo bahawe ariko banga kujyaku yavomaho bitwaje ko bishyuzwa amafaranga hanyuma bagahitamo kujya kwivomera amazia atemba bavuga ko ari ay’ubuntu Imana yabihereye” . Uyu Muyobozi akaba avuga ko bakomeje urugamba rwo guhindura bene iyo myumvire kugira ngo aba baturage bayoboke amavomo rusange begerejwe bareke kuvoma amazi atemba
Gitifu w’umurenge wa Gataraga avuga ko abaturage be bahisemo kuvoma amazi atemba
Yagize ati: ” Ubu ni ugukomeza gukora ubukangurambaga abaturage bakamenyako amazi mabi ari yo ntandaro y’indwara nyinshi zikomoka ku mwanda, ahubwo turabashishikariza gukomeza gukoresha amazi yo ku mavomo ikindi bakirinda kunywa amazi mabi kandi nabwo adatetse , ikindi ni uko kuri ubu hagiye gutangira umushinga mugari wo gutunganya no gukwirakwiza ayo mazi kuburyo ngo nta baturage bo muri aka gace bazongera kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi”.
Ubusanzwe muri aka gace kubatswe mo uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo mu murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze; niho haturuka amazi ajya mu bice bitandukanye by’igihugu.
1,576 total views, 2 views today