Burera: Indemyabusugire zagejeje umuriro w’amashanyarazi ku miryango isaga ijana

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG, aho zari mu itorero mu  kigo k’igihugu n’imiyoborere myiza ikiciro cya gatatu  intore zacyo zizwi  ku  izina ry’ubutore ry’Indemyabusugire  ,zafashe umunsi umwe maze zigeza umuriro w’amashanyarazi ku miryango 131,  zinasimbuza amapoto ashaje ayandi mashya;mu murenge wa Kinoni, akarere ka Burera.

Intore z’Indemyabusugire zo zisanga iki gikorwa ari ingirakamaro, ngo kuko no mu muco nyarwanda umuriro wagaragazaga amahoro n’ubuzima;nk’uko umukozi wa REG,Iyamuremye Emmanuel yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ni ubwo hageze ubwo haza umuriro ukomotse ku ikoranabuhanga, ariko mu mateka twigiye hano mu itorero, twasanze umuriro wari ikintu gikomeye ku bakurambere bacu , kugeza n’ubwo u Rwanda rwagiraga abami b’umuriro, kuri ubu rero mu itorero dukomeza gushishikarizwa gukunda igihugu n’abagituye, iyo rero dukoze igikorqa nk’iki ni rumwe mu rugero rwiza rugaragaza ko igihugu kizubakwa n’abana bacyo, biradushimisha rero iyo dukomeza kugera ikirenge mu cy’abakurambere bacu , nk’uko twatanze umuriro ni ibintu biri mu muco wacu, kandi ni wo igihugu cyubakiyeho”.

Iyamuremuremye akomeza avuga ko mu itorero bakora imikoro ngiro bikaba ngo bikwiye ko itanga ibisubizo ari na byo bakoze batanga umuriro.

Yagize ati: “ Iyo turi mu itorero , imikoro ngiro harimo icyo itwigisha, ibi bidufasha twe n’abagenerwabikorwa twuzuza inshingano zacu, kandi byihutisha umurimo wo gukwiza amashanyarazi,ibi nanone bishimangira ubwitange no gukunda umurimo tukaba rero twihaye intego yo gukora ubudasa mu gutanga serivise nziza”.

Bamwe mu bahawe uyu muriro w’amashanyarazi bavuga ko baruhutse ingorane baterwaga n’agatadowa , nk’uko Nkinzehwiki Aloys, wo mu kagari ka Ntaruka   muri Kinoni abivuga.

Yagize ati: “Twajyaga tubona insiga ziduca hejuru , umuriro ukikomereza i Musanze, na za Kigali bakicanira, kandi nitwe duturiye urugomero n’amazi arukoresha ava mu karere kacu, ndakubwiza ujuri nabonaga umuriro iyo nabaga nagiye ku bitaro, ubu rero tubonye umuriro turuhutse indwara ziterwa n’imyotsi ya mazutu , peteroli na buji, tugiye kubyaza uyu muriro umusaruro , kuko tugiye no kuba ahantu hari isuku kuko ahageze umuriro hahora hakeye , dushimira kandi intore za REG zikoze iki gikorwa kuko nta faranga na rimwe twatanze uyu munsi  kugira ngo umuriro utugereho”.

Indemyabusugire zashyize hamwe mu gushinga amapoto muri Kinoni-Burera

Umukozi ushinzwe ubucuruzi  muri REG  Wilison Karegeya avuga ko umukoro wa kora ndebe batanga mu itorero ari urugero rwiza mu kwihutisha imihigo bihaye, kandi ko ari inshingano zabo mu gukomeza kuba guteza imbere umuturage.

Yagize ati: “ Uyu mukoro ngiro uba ushingiye ku kunoza imikorere , kugira ngo intore ikore ibyo yatojweibe koko bandebereho, iyi kandi ikaba gahunda yuzuzanya n’ikerekezo 2024, kuko dufite inshingano zo kuba buri muryango wagezweho n’umuriro w’amashanyarazi,ubu rero tukaba kuri iki kiciro k’indemyabusugire twahaye imiryango 131 amashanyarazi , dusimbuza n’amapoto yari ashaje agera kuri 40, ikiciro cya kabiri twatanze umuriro w’amashanyarazi ku miryango 198 yose hamwe ikaba 300, twiyemeje rero ko abanyarwanda batwitegaho ubudasa mu gutanga serivise, kandi nanone ndasaba abahawe umuriro kubafasha kwiteza imbere ntibarebe amatara gusa kuko umuri ni iterambere rikomeye”.

Uyu mukozi akomeza nanone asaba abaturage kwirinda abo bita abahigi , ngo kuko batera ubukene abafanyabikorwa, ngo kuko baza babaka amafaranga , ubundi bakabagusha mu makosa yo kwiba umuriro , kandi ubifatiweno arahanwa bikomeye.

Akarere ka Burera kageze ku gipimo cya 33%, aho imiryango isaga 23000 ifite umuriro ukomoka ku ngufu z’amashanyarazi n’indi miryango igera ku 5465 ikoresha imirasire y’izuba.

Mu gihugu hose kugeza ubu abanyarwanda bafite umuriro ku kigero cya 53%, bikaba biteganijweko mu 2024, umuriro uzabaumaze kugera ku banyarwanda bose 100%.

 

 

 

 

 

 

 752 total views,  2 views today