Musanze :Bayobozi mukorane n’abikorera muzamure umuturage.Minisitiri Shyaka.

 

 Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ry’abayobozi mu nzego z’ibanze (Local Government Delivery Forum)  mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze,ku wa27 Ukwakira 2019 , yasabye abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze kugira ubufatanye busesuye n’inzego z’abikorera bo mu miryango itari ya Leta n’ abihaye Imana hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu n’umuturage muri rusange.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof.Shyaka Anastase, yagize ati: “Zimwe mu nzego zituma igihugu gitera imbere harimo imiryango ya Leta ndetse n’itari iya leta, abikorera, amakoperative, abihaye Imana n’abandi, ni ryari aba bantu mubiyegereza ngo muganire nabo? aha dukwiye kwisuzuma tukamenya ngo dukorana nabo gute  ntakindi bisaba kuko na buje zabigenewe zirahari, dusaba inzego z’ibanze ko zikamirika mu kubaka ubufatanye nabo  kuko ari inzego twakwita ko ari imbaraga z’igihugu”

Minisitiri Shyaka yongera ho nyuma y’iri huriro, hazagaragara impinduka mu nzego z’ibanze , ngo kuko bazahava biyemeje impinduka mu mikorere no gutanga serivise nziza ku muturage.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bitabiriye iri huriro bavuga ko nabo bagiye kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire n’abafatanyabikorwa babo , ngo kuko bose icyo baharanira ari uko umuturage agira ubuzima bwiza.

Habitegeko Francois ni umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru,Yagize ati:“ Kuba inzego z’ibanze dukwiye gukorana neza n’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta ni inshingano zacu, kuko imikoranire myiza ni kimwe mu bituma umuturage agira ubuzima bwiza kandi agakomeza kwiteza imbere, twese rero duharanira inyungu z’umuturage nta bwo ari byiza rwose ko Ubuyobozi bukerensa izo nzego z’abikorera , kuko baba bafite ingengo y’imari na yo yunganira mu iterambere, uko rero twe dukorana n’iyo miryango bishobora kuba bitandukanye n’ahandi ariko ubu tugiye gusangira ubunararibonye”.

Abayobozi bitabiriye iri huriro bismira impanuro Shyaka yabahaye

Shirimpumu Jean Claude ni Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko inzego z’ibanze zidakwiye kubitabaza ari uko byacitse ahubwo bigomba kuba ubuzima bwa buri munsi,aho kwitabazwa mu bihe bikomeye gusa .

Yagize ati: “ Abikorera abakiriya bacu ni abaturage, tubaho neza rero iyo na  bo bafite imibereho myiza,ariko dutangazwa no kumva ko nka twe ubuyobozi butwibuka ari uko havutse ikibazo kibangamiye imibereho yabo , nko mu gihe k’ibiza, abana bata amashuri, imirire mibi mu bana bato n’ibindi, nyamara iyo bitaraba usanga twaribagiranye, nifuzako rwose ubuyobozi budakwiye kwibuka Uwikorera cyangwa se undi muryango utegamiye kuriLeta, ari uko ibintu byacitse, ubufatanye bukwiye guhoraho ndetse n’ibiganiro buri gihe”.

Shilimpumu asanga ubufatanye n’abikorera ku buyobozi ari ngombwa cyane

Shilimpummu yongera ho ko bikwiye ko Uwikorera adakwiye guhindurirwa gahunda ye mu gihe azanye umushinga runaka mu gace aka n’aka.

Yagize ati: “ Njya numva ko hari bamwe mu bayobozi abafatanyabikorwa bagezaho imishinga ya bo igamije kuzamura umuturage , ukumva umuyobozi arawuhinduye bitewe ni byo we yifuza tuvuge ko ashobora kubayifuza kubaka amashuri , umuyobozi we akumva ko yamufasha kuzana amazi, bikagera n’ubwo iyo ngengo y’imari ishobora kujyanwa ahandi, hari n’ubwo bamwe mu bayobozi baba bifuza gutonesha aho bavuka; ni byiza ko haba ubufatanye busesuye  no mu bwisanzure”.

Iri huriro riba inshuro ebyiri buri mwaka, kandi ngo rigenda ritanga umusaruro, ku nshuro ya mbere ryabaye muri Mutarama 2019.

 957 total views,  2 views today