Gicumbi: Amavuriro bahawe na Perezida Kagame yakuyeho ubuvuzi bwa magendu

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo  mu karere ka Gicumbi cyane abo ku mipaka ya Uganda n’u Rwanda , bavuga ko nyuma y’ahho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame abahereye amavuriro ku mipaka byabarinze kurembera mu ngo  ndetse bacika no kuri magendu, aho bajyaga kugura imiti muri za butike i Gatuna na Kaniga.

Bandihehi Felicien ni umuturage wo mu murenge wa Kanigayagize ati: “Tutarabona amavuriro hano ku mipaka, twari twaragowe cyane, reba kujya kwikuza amenyo Cyamuganguzi kandi nabyo bakabikorera mu ngo, imisaya ikabyimba ndetse bamwe bagiye bahasiga ubuzima, ubundi twajyaga kugura imiti mu maduka yo muri Uganda, ugasanga umuntu arwaye maraliya imyaka ibiri kubera kwivuza nabi, ariko aho Kagame aduhereye amavuriro ku mipaka yose ubu tumeze neza, nta bagore bagipfira mu nzira bajya kubyara, uziko twajyaga mu mujijshi tukajya ku bitaro bya Byumba  twaba turimo kuzamuka aho bita Kibari umwana na Nyina hakaba ubwo bapfira mu nzira”.

Uwamariya Therese  nawe ni uwo Mukaniga avuga ko nk’umubyeyi, kutagira amavuriro  byatumye batakaza ababyeyi n’abana benshi mu gihe cyo kubyara.

Yagize ati: “ Ubundi iyo inda yagufataga wigumiraga mu rugo urindiye kubyara , ukamara iminsi igera kuri itatu uri kunda, iyo wanywaga ibyatsi rero ntubyare baraguhekaga, hakaba ubwo bakwambutsa muri Uganda aho bita za Kamuganguzi, ubundi bakakujyanjya I Byumba kugerayo bikaba aha Mana, njye nzi abagore bagera kjuri bane bapfuye babyara, ubu rero byose kubera imiyoborere myiza ntitugipfa Kagame yazanye amavuriro kugera mu isibo, kuko dufite amavuriro aciriritse; iyo tuhageze tukaremba imbangukiragutaba iba yahageze tugahabwa serivise nziza kugera ku bitaro biri ku rwego rw’igihugu”.

Uyu mubyeyi yongera ko ngo nta baturage babo bakigwa mu Uganda ngo bagiye kwivuza ibintu byabasabaga ikiguzi kinini.

Yagize ati: “ Hari ubwo abantu bacu bagwaga muri Uganda, kugira ngo umurambo uzave Kabare rero byasabaga ko n’ubuyobozi buza kubikemura abayobozi ba Uganda n’u Rwanda reba rero kugira ngo umuntu wawe azapfe ku wa mbere umughambe ku wa gatandatu, byadusabaga amafaranga menshi kandi dufite n’ipfunwe, Kagame afite itandukaniro n’abandi bayobozi, kuko yaduhaye serivise nziza ku buryo ageza na banki mu murenge, mu gihe bamwe bavugaga ngo ku mupaka nta banki yahagera ngo ifaranga baryiba”

Umwe mu baturage ba Kaniga uvuga ko batakijya gushaka ubuvuzi muri Uganda (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, nawe ashimangira ko kubera kwegerezwa amavuriro nta muturage wa Gicumbi ukirembera mu rugo.

Yagize ati: “ Ugereranije no mu myaka yashize ku mipaka hataraza amavuriro, ubu impfu zaragabanutse, mbinereho no gushimira Perezida wa Repubulika watekereje ko abaturiye imipaka bagorwa no kwivuza akabubakira amavuriro, ibi byatumye rero habonekla serivise nziza zivura indwara zigakira burundu kuko umuturage avurwa indwara amaze gusuzuma agahabwa imiti ijyanye n’uburwayi bwe, mu gihe nk’uko babikwibwiriye bajyaga kugura imiti mu maduka cyangwa mu isoko ku mihanda, icyo tubashishikariza ni uko bakomeza kwitabirira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo batarembera mu rugo, ikindi ni uko bakwiye gukomeza kubungabunga ariya mavuriro bahabwa”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel aganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’iterambere rya Gicumbi(foto Rwandayacu.com)

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi habarurwa Ibitaro 1 by’akarere, Ibigo nderabuzima 25, amavuriro y’ibanze, amavuriro yigenga 3, farumasi 3 kandi aha hose abaturage bahabonera serivise nziza , ikindi ni uko ku mipaka ihuza Uganda n’u Rwanda ku mavuriro bahabwa serivise z’amenyo , amaso, kwita ku babyeyi bagiye ku byara, serivise zijyanye  no gupima agakoko gatera Sida ndetse no gutanga imiti igabanya ubukana bwayo n’ibindi byinshi kandi bitangwa mu buryo bwihuse.

 

 2,039 total views,  2 views today