Nyabihu: Abana b’abakobwa bishimira amahugurwa  bahawe na UNESCO ku ikoranabuhanga  na siyanse bizabateza imbere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hasozwaga amahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Umuryango w’Abibumbye UNESCO Ishami ry’u Rwanda yahuje abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Mwaka wa kabiri,uwa Kane na gatanu mu bigo bigize Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bagera ku 104 ni ibigo bigera kuri 26 byahuguriwe Imu karere ka Nyabihu muri Rwanda Coding Academy, bamwe mu bakobwa bahawe aya mahugurwa bavuga ko bahungukiye ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere.

Aya mahugurwa ya UNESCO ku bufatanye na  Rwanda Coding Academy,RTB na Ministeri y’Uburezi binyuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda, abayabonye bahungukiye byinshi nk’uko Niyitegeka Umuhoza Alda wiga muri Koleje Inyemeramihigo i Rubavu yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “Muri aya mahugurwa nahungiye byinshi byatuma mbasa kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga na siyanse, kandi namenye ko umugore cyangwa umukobwa nawe ashoboye , kandi ahawe ubumenyi yakwiteza imbere n’igihugu muri rusange,kandi ibi bintu byakura umuntu mubushomera kuko nshobora guhanga porogaramu yanteza imbere”.

Niyitegeka Umuhoza Alda avuga ko amahugurwa yasanze hari impano bafite mu ikoranabuhanga na siyanse (foto Rwandayacu.com).

Akomeza avuga ko yivumbuyemo ubushobozi n’ububasha kuri we atari azi ariko ngo nyuma y’amahugurwa yasanze ari umuntu w’igitangaza

Yagize ati: “Nasanze nshoboye mfite kwiteza imbere no guteza imbere igihugu,ngiye kwinjira mu ikoranabuhanga ni ibintu nakunze cyane,aya mahugurwa yatumye numva mbikunze cyane nize gukora pirogaramu zamfasha kwiganiriza noneho muri Ibi bihe turi kujyamo uzasanga ikoranabuhanga ariryo riyoboye sinzigera mba umushomeri mfite ubumenyi nshishikariza n’abandi kugana ikoranabuhanga, kandi byagaragaye ko umugore mu ngeri zose ashoboye, haba mu miyoborere myiza ndetse n’ikoranabuhanga.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu cy’U Rwanda ikoranana na UNESCO  Mutesa Albert atangaza ko   impamvu bibanze  bibanze ku bakobwa cyane  ngo ni uko byagaragaye ko umukobwa yahejwe kuva kera ku bijyanye n’amasomo y’ikoranabuhanga na siyanse ari nayo mpamvu bahisemo gushishikariza by’umwihariko abakobwa,ababyeyi n’abarimu kumenya ibyiza by’ikoranabuhanga, kandi ko amahugurwa nk’ariya  ataribwo abaye , ashimangira ko ari igikorwa gihoraho;bashakisha abakobwa kugira ngo batoranye ibyo bazakora mu buzima bwabo bakiri bato bityo bibafasha mu mahitamo, y’imbere habo mu bijyanye no guhanga umurimo.

Yagize  ati:”iyo urebye usanga umwana w’umukobwa mu ibarurishamibare bafite umubare munini muribo ntibiga ikoranabuhanga na siyanse, usanga hari abakitinya; kandi ikoranabuhanga ari ni imwe mu nkingi ziganisha ku iterambere ni ikibazo gikomeye ku gihugu n’ahazaza hacyo, kujyamo usize Umukobwa usanga bicumbagira ridahamye uba ujyana bamwe abandi basigara inyuma,mu gihe iterambere rigomba kuba rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuganga ni ngombwa no  kwita ku bakobwa, kugira ngo na  bo badasigara mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga na siyanse “.

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu cy’U Rwanda ikoranana na UNESCO  Mutesa Albert(foto rwandayacu.com)

Mutesa akomeza avuga ko Komisiyo ikorana na  UNESCO  mu Rwanda kandi ko bakangurira abakobwa kumenya ibanga  mu  ikoranabuhanga harimo kuba akazi kenshi mu minsi izaza kazajya gakoreshwa ikoranabuhanga,mu buvuzi, mu kubitsa no kubikuza, mu nganda, ikoranabuhanga rigiye kwigarurira ingendo n’ubwikorezi,ngo kuba ibintu byinshi igihugu cy’U Rwanda n’isi muri rusange bizajya bigerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga Ari byiza kubitoza abakobwa kugira bazabashe kuba bakwihangira imirimo Aho bari hose.

Yagize ati: “ Uwize ikoranabuhanga icyo asabwa ngo yibesheho ni umutwe wawe gusa ugatekereza , ukaba wahanga porogarame yagufasha kandi ukaba wabikorera aho ugeze hose haba mu mugi,mu cyaro mu gihugu no mu mahanga ikaba yagurwa igakoreshwa ku isi hose utavuye aho uri, kandi ugakirigita ifaranga”.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ikoranabuhanga  muri gahunda  ya Tekinoloji mu kigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro RTB Habumugisha Fulgence avuga ko basanze abakobwa bashoboye ariko bari basanzwe bitinya ariko ngo kuba bigishijwe ikoranabuhanga bigiye kufasha igihugu cyane, kandi avuga ko icyo bakoze muri ariya mahugurwa, ari ukubakangura ubundi bagakoresha ibitekerezo bafite mu bakabibyaza umusaruro  n’amahirwe a bahabwa n’igihugu gishyize imbere ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga by’umwihariko mu kuzamura umwana w’umukobwa mu iterambere

Yagize ati:”twasanze abakobwa badatinyuka ikoranabuhanga ku kigero nk’icya basaza babo,  kugira ngo imibare y’abana b’abahungu ingane n’iy’abakobwa birasaba ko uyu munsi abakobwa 45 % bitabiriye umwuga n’ikiranabuhanga turifuza ko imibare izamuka, cyane; iyi gahunda icyo ifasha ubu ni ugutegura abakobwa ngo bumve ibyiza byo kwiga ikoranabuhanga ,tubereka aho isi igeze turizera ko abagize amahirwe yo guhugurwa na UNESCO ubumenyi bakuye hano bubakangura,bakabugeza kuri bagenzi babo Kandi bakatubera urumuri ahantu hose bagende batange urugero hose.”

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’ikoranabuhanga(RTB) Habumugisha Fulgence (foto rwandayacu.com)

Ni amahugurwa aba bana b’abakobwa baturutse mu mashuri y’ikitegererezo bakoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abayarangije basabwe kogeza ibyo bahakuye kandi bakabigeza kure hashoboka mu Rwanda.

 849 total views,  2 views today