Urubyiruko rukora n’urwitegura kwinjira mu mwuga w’uburezi rusanga kwigisha bisaba umuhamagaro kandi ko biteguye kuwukora neza kubera akamaro ufitiye igihugu n’Isi yose muri rusange.

Ibitangazwa n’Urubyiruko byuzuzanya n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari nayo yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, UNESCO, igira iti “Abarimu bato, abanyamwuga b’ejo hazaza”.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda igaragaza ko mu gihugu hari amashuri yisumbuye asaga 1500 ariko muri yo ategura abarezi ni 16 gusa.

Urubyiruko rwiga muri ayo mashuri n’urwamaze kwinjira mwuga w’uburezi ruvuga ko umuhamagaro ari kimwe mu bibatera ishema n’icyizere cy’ahazaza mu mwuga wabo.

Umwe mu baganiriye na Radio Rwanda yagize ati “Kwigisha ni ibintu byiza kuko kubona umuntu akuze ukavuga uti uyu naramwigishije, iryo ni ishema rya mbere.”

Mugenzi we yagize ati “Kubyita umuhamagaro ni uko bitoroshye muri iki gihe, isi iri kwiruka ku mafaranga, biragoye kubona umurezi muto abirimo abikunze kandi abandi bari kujya kwiga ibintu bibahemba menshi kurusha aya mwarimu.”

Aba bitegura kwinjira mu mwuga ndetse n’abawusanzemo ariko bahuriza ku kuba urimo imbogamizi nyinshi zirimo umushahara ukiri hasi cyane ndetse n’integanyanyigisho ihindagurika buri munsi.

Mukanganizi Julienne wabaye umwarimu afite imyaka 18, kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 67 y’amavuko yavuze ko abakiri bato bakwiye gukora umwuga bawukunze kuko ariryo banga.

Ati “Ubuzima bwanjye nabaye umurezi, akazi k’uburezi ni keza,icyo nawukundiraga rero ni uko ushobora kugira aho umugeza ukamukura mu bwana kugeza agize icyo ashobora kwimarira no kwikorera. Ibanga ni ukuwukora yishimye kuko atawukoze yishimye abana yigisha ntacyo bashobora kumenya, akamenya ko ari kurerera Imana n’igihugu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irenée yavuze ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo abanyeshuri biyandikisha kwiga uburezi biyongere.

Yagize ati “Hemejwe ko amashuri nderabarezi n’ayashamikiyeho ahabwa imbaraga kandi abayigamo bagahabwa ubumenyi n’uburyo bwo gukomeza kongera uburezi. Ubukangurambaga bwakozwe bwatumye tubona abanyeshuri benshi bahitamo kwiga inderabarezi.”

Dr Ndayambaje avuga kandi ko Guverinoma ifite ubushake kandi izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza ya mwarimu.

Minisiteri y’Uburezi uherutse korohereza abanyeshuri batsinze neza mu cyiciro rusange bazahitamo uburezi kuzajya bafashwa kwiga kaminuza ku buntu, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umunyeshuri wiga muri TTC azajya yishyura 50% by’amafaranga y’ishuri andi 50% atangwe na Mineduc.

Mu guteza imbere umwuga w’ubwarimu, uzajya arangiza muri TTC, akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza azajya yemererwa, igihe abishatse, buruse n’amafaranga amutunga bitishyurwa yo gukomeza mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ibi bizanajyana no kuba uzajya arangiza muri Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, azajya yemererwa buruse yo gukomeza mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu burezi.

Umunsi wahariwe mwarimu watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga mu 1994, mu gihe mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2000.

 872 total views,  2 views today